Abakandida bemejwe by’agateganyo ni Perezida Kagame na Frank Habineza
Yanditswe na
Simon Kamuzinzi
Abakandida babiri gusa nibo bagaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda, mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.
![NEC ubwo yatangarizaga abanyamakuru urutonde rw'agateganyo rw'abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda NEC ubwo yatangarizaga abanyamakuru urutonde rw'agateganyo rw'abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda](IMG/jpg/nec-_-rwanda.jpg)
NEC ubwo yatangarizaga abanyamakuru urutonde rw’agateganyo rw’abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje urwo rutonde ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kamena 2017.
Kuri urwo rutonde hagaragaraho Perezida Paul Kagame, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi na Frank Habineza wa Green Party.
Komisiyo y’amatora ivuga ko abo babiri aribo bonyine bujuje ibyangombwa. Abandi babitanze ngo babyanditse nabi kuburyo hari abo basanze barasinyiwe kabiri.
Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora avuga ko ariko abo bataruzuza ibyangombwa bafite amahirwe yo kuzana ibisabwa bitarenze ku itariki ya 06 Nyakanga 2017.
Ohereza igitekerezo
|