Abahoze mu burembetsi baritegura kubyaza umusaruro inkunga batewe na Polisi

Abahoze mu burembetsi bibumbiye muri Koperative ‘Twiheshe Agaciro Cyanika’ bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko inkunga ya Miliyoni 10Frw bahawe na Polisi y’u Rwanda, izabafasha mu mishinga yabo y’ubuhinzi n’ubucuruzi.

Polisi yageneye Miliyoni 10Frw abahoze mu burembetsi
Polisi yageneye Miliyoni 10Frw abahoze mu burembetsi

Ni inkunga baherutse kwemererwa na Polisi y’u Rwanda tariki ya 17 Werurwe 2025, mu bikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere ryabo.

Abo banyamuryango b’iyo koperative bavuga ko nyuma y’uko abagize inzego z’umutekano babakanguriye kuva muri ibyo bikorwa bibi, byo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko batunda ibiyobyabwenge na magendu, bavuye ahakomeye aho ngo babagaho mu buzima busa n’ubwiyahuzi nk’uko babivuga.

Murekatete Julienne, umuyobozi w’iyo koperative ati ‟Njye nafunzwe inshuro umunani, twabivuyemo kubera ingaruka byatugiragaho zirimo guhora muri Transit Center, guhora ugenda ukebera. Sinagombaga kugera ahantu hari ubuyobozi ngo ntafatwa, ariko ubu ndatekanye, mbona umwanya wo kwita ku muryango wanjye. Turashimira Polisi yatuvanye muri ibyo bikorwa bibi, tukayizeza kuba intangarugero muri sosiyete”.

Mu rwego rwo kwirinda ikoreshwa nabi ry’iyo nkunga Polisi yabahaye, abagize iyo koperative basabwe kugaragaza imishinga iteguye irimo ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibiribwa, aho itunganywa ry’iyo mishanga rigeze ku musozo nk’uko babivuga.

Murekatete ati ‟Iyo nkunga barayitugeneye irahari, twagombaga kuyifashisha mu mushinga w’ubuhinzi n’ubucuruzi, tubonye ko igihembwe cy’ihinga cyamaze gutangira, biba ngombwa ko tubanza gukora umushinga w’ubucuruzi”.

Arongera ati ‟Umushinga w’ubucuruzi ugeze ku musozo, twese twamaze gusinya, igisigaye ni ukuwohereza mu buyobozi amafaranga akoherezwa kuri konti yacu, ubu ubuyobozi bwamaze no kuduha inzu yo gukoreramo”.

Mugenzi we witwa Nisingizwe Marie Claire ati ‟Iyi nkunga twatewe na Polisi izadufasha byinshi. Umushinga twasabwe twamaze kuwutegura igisigaye ni ukuwohereza mu buyobozi amafaranga akoherezwa tugatangira”.

Arongera ati ‟Imikorere yacu ntabwo izatugora kuko ubuyobozi bwamaze kuduha imiryango ibiri yo gukoreramo mu isoko mpuzamipaka rya Cyanika. Turifuza ko iri shyirahanwe ryacu riba intangarugero ku buryo abakigaragara muri ibyo bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge na magendu bazabireka bakaza batugana”.

IGP Felix Namuhoranye ubwo ku itariki ya 17 Werurwe 2025 yemereraga Twiheshe Agaciro Cyanika iyo nkunga
IGP Felix Namuhoranye ubwo ku itariki ya 17 Werurwe 2025 yemereraga Twiheshe Agaciro Cyanika iyo nkunga

Bamwe ntibumvise neza uko iyo nkunga bahawe na Polisi izakoreshwa

N’ubwo bibumbiye muri koperative, bakaba bari mu mishinga y’ubucuruzi n’ubuhinzi, hari bamwe muri bo badakozwa ibyo gukorera mu makoperative, aho basaba ko iyo nkunga Polisi yabageneye bayigabana, buri wese akayikoresha uko abyifuza.

Ni ibikorwa abenshi mu bagize koperative banenze, ndetse bashinja abo bake badashaka gukorera muri koperative gukwirakwiza ibihuha bivuga ko inkunga bahawe na Polisi yanyerejwe.

Ufitimana Emmanuel ati ‟Hari bamwe muri twe bashaka ko iyo nkunga bayihabwa mu ntoki, aho bari kugenda basebya ubuyobozi bavuga ko Polisi yohereje inkunga ubuyobozi bwanga kuyitanga. Abo ni abafite inzara bashaka kuyimarwa n’inkunga igenewe koperative”.

Murekatete ati ‟Twatunguwe no kumva hari bamwe muri twe bagiye bakwirakwiza ibinyoma, bavuga ko Polisi yatwemereye amafaranga ntiyatugeraho. Bamwe mu bari kugenda bakwirakwiza ibyo binyoma nta n’ubwo ari abo muri koperative yacu, bo barifuza kuyahabwa mu ntoki mu buryo butari muri gahunda, kandi ayo mafaranga ari ayo kutwunganira mu bikorwa bya koperative”.

Nisingizwe ati ‟Bamwe bumvise ko Polisi itugeneye inkunga, bari bazi ko ari amafaranga tugiye kugabana buri wese akayakoresha icyo yishakiye, birengagije ko ari amafaranga agenewe iterambere rya koperative. Uwari ufite amadeni yari azi ko agiye kuyishyura binyuze muri ayo mafaranga, hari n’abari bazi ko bagiye gukora ubucuruzi ku giti cyabo”.

Arongera ati ‟Bakimara kubona ko ayo mafaranga agomba gukoreshwa mu bikorwa by’umushinga, batangira gukwiza impuha bavuga ko amafaranga twagenewe na Polisi atatugezeho. Ntabwo twakoresha inkunga icyo itagenewe, twamaze gutunganya umushinga tugiye kuwohereza mu buyobozi nk’uko twabisabwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince, avuga ko umushinga wa Koperative Twiheshe Agaciro wamaze gutegurwa, igikurikiye akaba ari ukuwohereza mu buyobozi bwa Polisi, amafaranga akoherezwa.

Ati ‟Umushinga wamaze gutegurwa, uyu munsi aba nyuma nibwo basinye, tugiye kuwohereza mu rwego rwa Polisi, turabizi inzego z’umutekano mu gihugu cyacu imvugo ni yo ngiro, ibyo bavuze bigomba kuba byo. Ntabwo batinze kohereza amafaranga, ahubwo byatinze ho gato kubera ko umushinga wahindutse aho gukora uw’ubuhinzi kubera ko sezo y’ubuhinzi yari yarageze kure, hakorwa uw’ubucuruzi”.

Arongera ati ‟Nyuma y’uko umushinga urangiye turabizeza ko amafaranga abageraho noneho hakaba inteko rusange yo gutegura uburyo bazakora. Kuri bwa bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Akarere, abagize Koperative twabashakiye inzu, imiryango ibiri hafi y’umupaka, aho bazacururiza”.

Bacinye akadiho bishimira icyo gikorwa cyiza cya Polisi y'u Rwanda
Bacinye akadiho bishimira icyo gikorwa cyiza cya Polisi y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka