“Abahagarariye ubutumwa bwa UN bakwiye kuba ijwi rya rubanda” - Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, asanga abayobozi Umuryango w’Abibumbye (UN) wohereza mu butumwa butandukanye ku isi bakwiye kuba ijwi ry’abaturage basanze kandi bakongererwa ubumenyi mu miyoborere.
Uretse ingabo na Polisi by’u Rwanda bishimirwa ikinyabupfura ku bo zijya kurinda, Ingabo za UN zishinzwe kubungabunga amahoro ku isi zishinjwa imyitwarire itari myiza ku bo zishinzwe kurinda.
Ibyo ni nabyo byatumye u Rwanda rutoranywa kwakira amahugurwa mpuzamahanga yahurije hamwe abasirikare bakuru baturutse mu bihugu 25 byo ku isi, mu rwego rwo kubahugura ku myitwarire yo kubungabunga amahoro ku isi.
Afungura ku mugaragaro iyo nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, Minisitiri w’Intebe yagaragaje uruhare rw’ubuyobozi mu kugeza ishami rya UN rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi ku ntego ryihaye.
Ati: “Abayobozi ba UN bakuriye ubutumwa bakwiye kwitegura gukorera ahantu havunanye kandi bakihatira kuba ijwi ry’abatarifite cyane cyane inzirakarengane z’abaturage”.
Minisitiri w’Intebe yongeyeho ko imiyoborere y’ubwo butumwa ariyo igena ukugera ku ntego kw’ishami rya UN rishinzwe kubungabunga amahoro mu bihe by’amakuba.
Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ntiyirengagije ko abo bayobozi hari ubumenyi baba bakwiye kuba bafite, nk’uko ariyo ntego y’aya amahugurwa azamara ibyumweru bibiri.
Minisitiri w’Intebe yasabye abatangiye amahugurwa kuzafatira urugero ku mateka y’u Rwanda, aho ukunanirwa kuzuza inshingano kwa UN kwagejeje u Rwanda kuri Jenoside mbi mu mateka y’ikiremwamuntu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|