Abagore ba Rusizi bahombejwe na Covid-19 bishimiye inkunga bahawe

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yabagobotse, kuko yabasubije igishoro bari bariye mu bihe bya Covid-19 ubwo batakoraga, bakaba bishimiye iyo nkunga igiye kubafasha kongera gukora nka mbere.

Bishimiye inkunga bahawe
Bishimiye inkunga bahawe

Ku itariki 29 Werurwe 2022, ubuyobozi bwa Pro-femmes Twese Hamwe, bwashyikirije inkunga ya miliyoni 160 abagore bibumbiye muri Koperative zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi.

Bamwe mu bahawe iyo nkunga bavuga ko amafaranga bashyikirijwe asubizaho ayo bakoresheje mu bihe bya Covid-19.

Mukabutera Dolcas ukorera muri Koperative ‘Kora Ukire’, itunganya ubunyobwa buvamo umushongi usingwa ku mugati, avuga ko inkunga bahawe ibashimishije, ikazakuraho imbogamizi bahuraga nazo zirimo iya Covid-19 yatumye baguma mu rugo, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burahagarara barya igishoro bakoreshaga.

Mukabutera avuga ko amafaranga bahawe azabafasha kongera igishoro no kwagura aho bakorera.

Ati "Nkatwe azadufasha gukemura ikibazo cyo gukorera ahadahagije, tuzabanza twongere isuku, ushaka ibicuruzwa byacu abone dukorera heza. Ikindi aya mafaranga yongereye igishoro cyacu twari twarariyeho mu bihe bya Covid-19."

Uwineza Immaculée ukora muri koperative Kwihesha Agaciro ikora ubucuruzi bw’imboga n’amafi, avuga ko Covid-19 yatumye babura isoko.

Ati "Mbere ya Covid-19 twagurishaga ku Barundi n’Abanyecongo, icyo cyorezo kije ingendo zarahageze, duhahirwa n’abaturage gusa, turahomba. Nkanjye byangizeho ingaruka kuko twari dufite umurima w’inyanya muri Congo, Covid-19 ije ihagarika ingendo ntitwajya gusarura, abaturage ba Congo barisarurira, ayo twashoye ntiyagarutse."

Uwineza avuga ko amafaranga bahawe azabakura mu gihombo bahuye nacyo.

Ubwo abo bagore bagezwagaho iyo nkunga, bemeje ko igiye kubazamura
Ubwo abo bagore bagezwagaho iyo nkunga, bemeje ko igiye kubazamura

Agendeye ku gishoro yari afite, avuga ko inkunga izazamura ibyo bakora, kuko buri mugore yagenewe ibihumbi 100.

Ati "Nkanjye nacuruzaga ibihumbi 20, kuba bampaye ibihumbi 100 igishoro cyazamutse, kandi bizazamura inyungu."

Kayitesi Dativa, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko abagore bahawe amafaranga basabwa gukorera mu mucyo nk’uko babyigishijwe mbere yo guhabwa amafaranga.

Ati "Biratanga icyizere ko abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya basubijwe igishoro bakoresheje mu gihe cya Covid-19, icyo tubasaba n’ugukora ubucuruzi buciye mu mucyo nk’uko babyize."

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi, avuga ko bizeye ko abahawe amafaranga bagiye kwiteza imbere.

Ati "Umugore wabonye inkunga azakora yiteze imbere, arwanye imirire mibi mu rugo iwe, arwanye umwanda, yishyure ubwisungane mu kwivuza, yishyure Ejo Heza, umwana abone ibikoresho by’ishuri. Iyi nkunga ni ubwunganizi mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza. Ikindi twizera ko aya mafaranga azagabanya magendu kuko bagiye gukora bafite igishoro kandi bakore byemewe n’amategeko."

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, avuga ko amafaranga yahawe abo bagore bibumbiye mu makoperative bakora ku mipaka ya Bugarama, Rusizi ya mbere na Rusizi ya kabiri, kugira ngo biteze imbere.

Akomeza avuga ko inkunga y’amafaranga bahawe yatanzwe na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda, mu gufasha ibikorwa byagizweho ingaruka na Covid-19.

Ati "Tubasaba gushyira imbaraga mu gukorera mu makoperative kuko buri mugore yakoraga ukwe yambukiranya imipaka, rimwe na rimwe ntibace ku mipaka izwi. Turabafasha kwishyira hamwe kugira ngo amafaranga azarusheho kubyara ayandi."

Bugingo avuga ko bazakomeza gukurikirana abahawe amafaranga, kuko atari amafaranga yaje abituraho, ahubwo barahuguwe, barategurwa, abasaba kuyakoresha neza biteza imbere kuko batazayasubiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka