Abagana i Karongi, Rusizi na Nyamasheke bava i Muhanga ntiborohewe no kubona imodoka
Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Muhanga, berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi baravuga ko mu mpera z’icyumweru babuze imodoka kubera ingendo z’abajya kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no gutangira undi.
Abagenzi n’abafite kompanyi z’abatwara imodoka zerekeza muri utwo Turere bagaragaza ko impamvu y’ibura ry’imodoka, ari ukubera ko ubusanzwe bakatisha amatike ku modoka zigana iwabo zihagurukira mu mujyi wa Kigali, none zikaba ziri kuvayo zuzuye.
Umwe mu bagenzi avuga ko yageze muri Gare ya Muhanga mu gitondo agasanga hari imodoka za saa cyenda z’umugoroba, ariko yemeye agategereza n’ubwo atizeye ko imodoka imugeraho kuko n’abafite amatike ya mbere yaho bataragenda.
Agira ati, “Ndagana mu Karere ka Karongi, imodoka hano zabuze abafite amafaranga mesnhi barafata twegerane za 3000frw ariko njyewe nakatishije iya 1950frw, ndayitegereza nta kundi mu minsi mikuru”.
Undi mugenzi ugana i Rusizi we avuga ko yiyemeje gufata Twegerane igera i Rubengera akaza gufata indi modoka yerekeza iwabo nagira mahirwe ho agasanga nta kibazo kiri yo.
Agira ati, “Nishyuye ibihumbi bitatu ngo bangeze i Rubengera nta yandi mahitamo kuko ndakomeza ncuma urugendo si kimwe no kurara hano kuko abo mu rugo nababwiye ko ndara ntashye”.
Umwe mu bakorera ibigo bitwara abagenzi berekeza Iburengerazuba avuga ko ikigo akorera n’ibindi byerekezayo bitari gutanga amatike kuko abava mu Mujyi wa Kigali bayaguze agashira.
Agira ati, “Ubundi baduhaga imyanya 10 ku modoka ivuye i Kigali yerekeza i Karongi, i Nyamasheke na Rusizi, ariko ntibyakunda kuko imodoka ntiyahaguruka i Kigali isize abagenzi ngo ije gufata aba hano, biragoye ko abajya muri ziriya nzira twabatwara si impamvu zacu ni abagenzi babaye benshi”.
Avuga ko abagana mu bice bya Ngororero-Mukamira na Rubavu bo nta kibazo cyo kubatwara cyavutse, kuko imodoka zihagurukira i Muhanga zerekezayo zihari, kandi hari n’abakeneye kuva i Rubavu baza i Muhanga, mu gihe abashaka imodoka ziberekeza i Kigali bo nta kibazo gihari ahubwo ko babuze kubera ko batizeye izabagarura.
Umugenzi wa hafi ujya mu Karere ka Ruhango, no mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga na we ntiyorohewe, kuko imodoka zitwara abagenzi zizwi ku izina rya Twegerane aho waba werekeza hose amafaranga makeya ari inoti ya 1000frw.
Umushoferi yabwiye abagenzi ati, “N’iyo waba werekeza i Kabgayi kwinjiramo hano ni 1000frw, imodoka zizongera kuboneka nyuma y’uko abanyeshuri basubiye ku mashuri, natwe nibwo tuba tubabonye, muzajya mutubwira aho mwari mwaragiye”.
Uwo mushoferi avuga ko impamvu imodoka zabuze ari uko intoya, zizwi nka Twegerane zaciwe mu mihanda minini zerekeza mu murwa mukuru w’Igihugu Kigali, bityo izemewe zikaba nkeya kuko zihenze abashaka kwinjira mu mwuga wo gutwara abantu.
Si Muhanga honyine hagaragara ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi muri iyi minsi mikuru, kuko byanabaye ngombwa ko urwego rushinzwe ubwikorezi mu Rwanda, rufata icyemezo cyo kohereza abantu gutegera imodoka mu bice bitandukanye bya Kigali, hagamijwe kubaganya umubyigano w’abashaka kugenda muri gare nkuru ya Nyabugogo.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza Epherem!
Igiciro cya ticket MUHANGA - KARONGI ni 1’890 Frw ntabwo ari 1’950 Frw. Ubutaha wazakosora kabisa ikindi kandi abavuga ko imodoka ntoya zizwi nka TWEGERANE ntabwo zabujijwe kwinjira i Kigali kuko n’ubu hari izikora Muhanga - Kigali nyinshi naguha n’amazina y’abazitwara. Mugire amahoro!