Abafite ibibazo by’ubutaka muri Nyagatare bitegure
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, avuga ko mu rwego rwo gufasha Akarere ka Nyagatare gukemura bimwe mu bibazo by’ubutaka bikunze kuharangwa, guhera tariki 07 Mutarama 2025, bazatanga amahugurwa ku mikoreshereze y’ubutaka.
Aha, ngo bazerekana uburyo amakimbirane ashingiye ku butaka yagabanuka ndetse banakosore imbibi, ari nako handikwa ubutaka bushya ku babutunze butabanditseho.
Abafite ibibazo by’ubutaka barimo Nyirasafari Amina waguze ubutaka mu Mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, Umurenge wa Nyagatare bungana na hegitari eshatu mu mwaka wa 2022.
Uwo baguze, yaje kwimuka ahasiga abo mu murynago we, bamubuza kugira icyo ahakorera, bavuga ko aho hantu atari ho yaguze.
Iki kibazo cyaje kugezwa ku rwego rw’Intara, maze hashyirwaho komisiyo ishinzwe gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka, kuwa kuwa 26 Nzeri 2023, hafatwa umwanzuro ko Nyirasafari ahabwa ubutaka bwe yaguze nta yandi mananiza.
N’ubwo hashize umwaka uyu mwanzuro ufashwe, abagomba kuwushyira mu bikorwa ntabyo bakoze. Nyirasafari aracyasiragira asaba ko yakwerekwa ubutaka bwe agatangira kubukoresha.
Yagize ati “Nagiye ku Karere ubishinzwe arambwira ngo ninjye ku Murenge nibo bazabikemura. Naho ngezeyo barambwira ngo uwo mwanzuro ntawo bazi bityo Akarere niko gakwiye kumfasha. Ubu naheze mu gihirahiro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage ahanini higanjemo iby’ubutaka, mu mwaka wa 2023, hashyizweho itsinda ry’abakozi batandatu.
Uyu mwaka w’imihigo 2024/2025, hakiriwe ibibazo 130, hakaba hamaze gukemurwa 89 hakaba hasigaye 41.
Avuga ko mu rwego rwo gukomeza gukemura ibibazo by’Abaturage hateganyijwe amahugurwa azahabwa komite z’ubutaka, abunzi n’abakuru b’imidugudu.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, ubwo yari yitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare yo kuwa 18 Ukuboza 2024, yavuze ko bimwe mu bibazo biri mu Karere ka Nyagatare, bishingiye ku mikoreshereze y’ubutaka kuko abaturage badakurikiza igishushanyo mbonera cy’ubutaka ahanini kubera kutakimenya.
Yavuze ko mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu butaka, guhera tariki ya 07 Mutarama 2025, Ikigo cy’Ubutaka kizafatanya n’Akarere mu kwandika ubutaka ku bantu babutunze butabanditseho, gukosora imbibe ndetse baganire n’abaturage ku itegeko ry’ubutaka n’uburyo amakimbirane abushingiyeho yagabanuka.
Ati “Tuzahugura abantu ku itegeko ry’ubutaka n’uburyo amakimbirane abushingiyeho yagabanuka. Si amahugurwa gusa ahubwo hari n’Imirenge tuzahitamo tugakosora n’imbibe ndetse tukanareba abatarandikisha ubutaka bwa mbere kugira ngo nabo babwandikweho.”
Yavuze ko mu isuzuma bakoze basanze mu Karere ka Nyagatare hari abantu benshi bacyubaka mu butaka bwagenewe ubuhinzi bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi wakabonetse.
EMMANUEL GASANA SEBASAZA
Ohereza igitekerezo
|
Murahoneza banyamakuru dukunda turi iGisagara mumurenge wa Kigembe dukorana na cdt aho idukoresha amaterasi ariko ubu abadukoresha batubwiye ko ngo bahombye none ngo buriya wagayandatu tuzajya dukora umubyizi wubuntu(umuganda ) ibyo bintubibaho Koko rwiymezamirimo Ahabwa umuganda gute mutubarize ubu tumaze gukora samedi imwe yubuntu