30% by’abatarubahirije igishushanyo mbonera cya Kigali baracyateje akajagari
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko amatongo akigahagaragara ari uko hari 30% by’abananiwe kubahirizwa ibyo igishushanyo mbonera giteganya.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko icyiciro cya mbere cy’igishushanyo mbonera cyawo guhera mu 2013 kugeza mu 2018, cyashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 70%.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Fred Mugisha avuga ko icyo kibazo bagiye kukiganiraho na ba nyir’ibibanza bikiri amatongo.
Agira ati "Twagize imbogamizi y’uko ba nyir’ubutaka babuze ubushobozi, ni yo mpamvu turimo gushyiraho ikindi gishushanyo mbonera cyorohera buri wese ufite ubutaka muri Kigali.
Tugiye gutegura ibiganiro no kwakira ibitekerezo by’abaturage, kuko twumvaga bavuga ko igishushanyo mbonera cya mbere kibirukana mu Mujyi wa Kigali."
Ku ruhande rw’abatuye mu mujyi, amanota abayobozi bawo bihaye ngo ashobora kuba ari menshi kurusha ibikorwa bigaragara.
Abo baturage basaba ubuyobozi ko bwahindura uburyo bwo gutegura igishushanyo mbonera bujya bubaha umwanya bakabigiramo uruhare bityo bikanoroshya ishyirwa mu bikorwa ryacyo.Kuko ngo icyatumye igishushanyo mbonera cya mbere kitubahirizwa ni uko ubuyobozi bwagiye bufunga inzu y’ubucuruzi nta bwumbikane bugiranye na ba nyirazo.
Umwe bacururizaga mu nzu zafunzwe hafi y’ahakorera ibiro by’Umujyi wa Kigali, ati "Hari impungenge ko aya mazu bafunze agiye kumara imyaka irenga itatu ari amatongo, kuko nta gishushanyo gihari cyo kuyubaka, ndetse nta n’amafaranga."
Uretse mu mujyi rwagati hateganywaga kubakwa amagorofa maremare, mu makaritiye ya Kigali na ho hashyizwe imihanda, abahatuye basabwa kubaka inzu zigerekeranye.
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bavuga ko bagiye gutegura uko bazakorana n’abaturage, nyuma y’ibiganiro barimo kugirana n’impuguke zizashyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi badufashe kubaka inzu zigerekeranye nibyiza bifite ninyungu gusa harabo binanira byadufasha abantu twubatse izichiriritse nkomuri busanza (Kanombe)Usanga hubaka bake
Gusa ntibubake mukajagagarukajagagari
Ndumva abayobozi batekereza neza ntawe ukeneye akajajagari gusa nko mubicye byaza Busanza aho basaba kubaka inzu zigerekeranye uzasanga bitoroshe ikigaragara nuko usanga aribisambu byibereyaho aliko batwigira neza abantu bakubaka inzu zichiritse.Aliko zitarizakajagarim
Jyewe tuvindimwe ndifuzako abo baturajye bakumva ibyabayobozi bababwira