Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yavuze ko impuhwe n’urukundo Papa Francis yagaragarije abandi, byabereye benshi icyitegererezo harimo n’u Rwanda.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, mu biganiro bagiranye n’urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kuri uyu wa kane tariki 24 Mata 2025 ku ruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020, babasabye ko hakongerwa (…)
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda n’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko bari i Luanda muri Angola, bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço, bagirana ibiganiro.
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira bagera ku 137 baturutse muri Libya basaba ubuhungiro.
Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), rivuga ko nubwo Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’ubumwe n’ubwiyunge, ariko hakiri ikibazo cy’ingengabitekerezo ikigaragara mu Banyarwanda, cyane mu bakiri bato.
Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rizahuriza hamwe amategeko yose agenga inshingano zikomoka ku masezerano, izikomoka ku bisa n’amasezerano, ku makosa no ku bisa n’amakosa.
Abagore n’Urubyiruko bagize Urugaga Rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Burera, batangije ubukangurambaga bufatwa nk’umuyoboro wo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, arasaba abakirisitu kugira umutima utabara, akanibutsa abaca ku muntu uri mu byago ntibamwiteho ko atari ubusirimu nk’uko bamwe babikeka.
Perezida Kagame yihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatulika bo ku Isi yose, nyuma y’urupfu rwa Papa Francis rwabaye kuri uyu wa 21 Mata 2025, aho yavuze ko yari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose.
U Rwanda na Pakistan, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko uruzinduko arimo muri Pakistan rugaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wungutse urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hafunguwe urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana bo muri uwo Murenge.
Abahoze mu burembetsi bibumbiye muri Koperative ‘Twiheshe Agaciro Cyanika’ bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko inkunga ya Miliyoni 10Frw bahawe na Polisi y’u Rwanda, izabafasha mu mishinga yabo y’ubuhinzi n’ubucuruzi.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, byagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje gukora muri Repubulika ya Santrafurika ndetse no ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFSCSC), icyiciro cya 13, batangiye urugendoshuri rugamije kwiga no gusobanukirwa uko Ingabo zahoze ari iza RPA, zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Musenyeri Vincent Barugahare wari Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri washyinguwe ku wa Gatatu, yitabye Imana tariki 10 Mata 2025 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, azize uburwayi, akaba asoje ubutumwa bwe agiye guhembwa nk’uko Musenyeri Nzakamwita yabivuze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bugiye gukorerwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kikazaca impaka n’amakimbirane ku mikoreshereze yabwo.
Umushumba Mukuru w’Itorero Anglicane mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, avuga ko umuyobozi wese ari umuntu nk’abandi, bityo ko akoze amakosa runaka bikaba ngombwa ko akurikiranwa n’ubutabera nta kidasanzwe kirimo.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe Kwishyira Hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gusoza ibihano, ko bagomba kumva no kwakira uburemere bw’ibyaha bakoze kugira ngo basubire mu muryango Nyarwanda bafite imyumvire mizima, ndetse babwize ukuri imiryango yabo ku (…)
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, kuri uyu wa mbere tariki 14 Mata 2025, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura. Field Marshal Birhanu Jula, yabonanye kandi na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) hamwe n’abafatanyabikorwa barwo, bavuga ko ibigo birimo kubakwa byiswe ‘Halfway Homes’, bagenekereza ngo ‘Hafi kugera mu rugo’, binyurwamo mu gihe gito n’abarangije igifungo mbere y’uko imiryango yabo ibakira, bizagabanya ihungabana ku barokotse Jenoside.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda ko hateganyijwe imvura idasanzwe hirya no hino mu Gihugu.
Imbaga y’abantu b’ingeri zitandukanye, mu nzego za Leta, inshuti n’umuryango bazindukiye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, .mu muhango wo gusezera kuri Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, uherutse kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima.
Imvura yaguye mu Karere ka Rubavu mu masaha ya nyuma ya saa sita tariki 5 Mata 2025, yasenye amashuri ndetse isenyera abaturage mu Mirenge ya Rugerero, Kanama, Nyundo na Nyamyumba.
Dr Monique Nsanzabaganwa, i Addis Ababa muri Ethiopia yamuritse igitabo yise ‘SEED’ kivuga ku rugendo ruganisha ku bifite akamaro binyuze mu kudatezuka ku ntego bikajyana n’impinduka, abantu bagaharanira kwera imbuto ziganisha ku iterambere.
Julienne Uwacu wari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri MINUBUMWE, yashimiwe umusanzu we mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.