Twe Abanyarwanda ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho - Perezida Kagame
"Iyaba umukino wo kwitana ba mwana, imbwirwaruhame nziza, ibinyoma, kutagira isoni, byari igisubizo cy’iki kibazo, ibibazo byari kuba byararangiye kera. Nti twakabaye tugifite iki kibazo cya Congo, ariko dufite abantu bavuga ibinyoma nta mpamvu."

Ibi bikubiye mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu nama y’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano, i Addis Ababa, ku wa 14 Gashyantare 2025.
Perezida Kagame yavuze no kuri FDLR, aho hari abirengagize ikibazo iteje bakigira nk’aho itabaho, agira ati: "Ni gute FDLR imeze nk’itabaho mu bitekerezo bya bamwe? Cyangwa ni ukubera iki ari ikintu kirengagizwa kigafatwa nk’aho ari gito? Niba ubitesheje agaciro gutyo, uba utesheje agaciro amateka yanjye kandi sinshobora kubyemera kandi ntabwo nitaye ku wo uri we."
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe asaba uburenganzira bwo kubaho cyangwa se uko abaturage b’u Rwanda babaho.
Yagize ati: "Mu bari muri iki cyumba ntawe nsaba uburenganzira bwo kubaho cyangwa ngo musabe uko abantu banjye babaho. Nta n’umwe. Nzabaho kubera ko ari uburenganzira bwanjye. Ni uko bimeze.”
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo kandi ko iki gihugu gikwiye kwicara cyikicyemurira ibibazo byacyo aho guhora kibitwerera abandi.

Yagize ati “Rimwe na rimwe hari abo numva bavuga ngo ni ryari Congo izafata inshingano mu gukemura ibibazo byayo? Ni gute Congo yumva ko ibibazo byayo byose bituruka hanze, bityo ikajya gushakira ibisubizo by’ibibazo byabo hanze? U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura kandi Congo ni nini cyane ku Rwanda ku buryo rutabasha kwikorera imitwaro yayo.”
Umukuru w’Igihugu yasoje avuga ko n’ubwo u Rwanda ari Igihugu gito kandi gikennye ariko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho abantu badakwiye kubyibeshyaho.

Yagize ati: “Nk’uko nabivuze, turi Igihugu gito, Igihugu gikennye ariko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho ntimuzabyibeshyeho. Ntabwo mbusaba, nta n’uwo ari we wese nzabusaba."
Ohereza igitekerezo
|
Konumvabikaze nihatari