Ntawe uzantera ubwoba yitwaje kumfatira ibihano- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ntawe uzamutera ubwoba yitwaje gufatira u Rwanda ibihano, kubera ibirego bivuga ko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23, urwana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC, uherutse no gufata Umujyi wa Goma.

Perezida Kagame avuga ko ibibazo byose by’Intambara mu Burasirazuba bwa DRC biterwa na Perezida w’icyo Gihugu Felix Tshisekedi, wabuze ibisubizo akaba yirirwa asabira u Rwanda gufatirwa ibihano mpuzamahanga, ari nabyo Perezida Kagame yita iterabwoba.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Mpuzamahanga Jeune Afrique, Perezida Kagame yagize ati “Ibihugu bimwe bifite n’uruhare muri iki kibazo nk’u Bubiligi n’u Budage byahoze bikoloniza (u Rwanda na DRC), binkangisha ibihano kuko nirwanaho. Baratekereza kuntera ubwoba? Reka mbisobanure neza: niba ngomba guhitamo hagati yo guhangana n’ibitero no gufatirwa ibihano, nahitamo gufata intwaro ngahangana n’ibyo bitero biriho, ntitaye ku bihano.”
Iki kiganiro cyije hashize iminsi micye habaye ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, n’Abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo(EAC-SADC), aho ahanini basabye abahanganye muri Kongo guhagarika imirwano, ndetse DRC ikagirana imishyikirano na M23.
Perezida Kagame yabajijwe uko yakiriye imyanzuro yafatiwe mri iyo nama yabereye i Dar-es-Salam maze asubiza ko rwose yanyuzwe kuko abayitabiriye bashyize umutima ku gufata imyanzuro ikemura ikibazo, hakaba hasigaye gusa kureba uko abayobozi ba DRC bazayishyira mu bikorwa kuko ari nabo ireba cyane.
Cyakora asa nk’udafitiye icyizere abo bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko Perezida Tshisekedi yanze nkana kwitabira iyo nama, kuko nta mpamvu ifatika yamubujije, mu gihe umunsi wabanjirije inama, Tshisekedi yari yerekeje mu Gihugu cya Tchad gusabayo ubufasha bw’ingabo ngo zize kumurwanirira, dore ko imitekerereze ye ayishingira ku ntambara nk’umuti asanga wakemura ibibazo afite, kandi bagenzi be bamugaragariza ko igisubizo gikwiye ari ugukemura ibibazo mu mahoro.
Agira ati, "Gufata u Rwanda nk’ikibazo, ni uburyo bwo kongera kwandika amateka, yo gufata uwo urenganya n’umunyabyaha ku nyungu zawe."
Perezida Kagame agaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo kimaze imyaka 30, kandi giteje inkeke ku mutekano w’u Rwanda, kandi ko ibyo yabisobanuye igihe kirekire adakwiye gukomeza kubisubiramo.
Agira ati, "Twebwe na DRC twagiranye imishyikirano yafatiwemo imyanzuro igera kuri itanu kuva muri 2007, ariko nta n’umwe bemeye ko ushyirwa mu bikorwa, kuko Umutwe wa FDLR wakoze Jenoside mu Rwanda uracyari hariya. Ese murumva tugomba guceceka tugaterera iyo ntitugire icyo dukora? Guhindura u Rwanda ikibazo, ni uburyo bwo kuyobya uburari ku kibazo nyir’izina, ushaka kuzura akaboze ugamije ko uwo urenganya aba ari we uryozwa ibyaha byawe."
Perezida Kagame agaragaza ko hari uburyarya n’ubucakura bukabije ku bihugu byo mu Burayi, nk’Ububiligi bunafite uruhare mu kibazo gishingiye ku mateka muri DRC, ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara ya DRC, ibyo bikaba bizwi n’aho bakomoka ariko ntihagire n’Igihugu na kimwe kigira icyo gikora, mbese nk’aho ntacyabaye.
Agira ati, "Bariya bacanshuro bavuye he, mwigeze mwumva n’ibura Igihugu na kimwe cyo mu Burayi, kigaya abaturage bacyo bagiye kwijandika mu bwicanyi, cyangwa ngo mwumve hari abagaya Guverinoma yabahaye akazi? Nta n’umwe wigeze abikora, ariko ugasanga bose bavuga, basubiramo ko ikosa ari iry’u Rwanda".
VIDEO – Perezida Kagame yemera ko agirira impuhwe M23 ashingiye ku mpamvu zumvikana kandi zifatika.
Ati “Iri ni itsinda rivugira irindi tsinda ry’abantu benshi batotezwa, bicwa, bavanywe mu byabo. Dufite impunzi nyinshi zahungiye hano mu Rwanda kubera ibyo bibazo. Iyi si inshuro… pic.twitter.com/Cih0x7Lc71
— Kigali Today (@kigalitoday) February 12, 2025
Jeune Afrique: “U Bubiligi, u Bwongereza n'u Budage byavuze ku guhagarikira u Rwanda imfashanyo, ndetse bikomoza no ku gushyiraho ibihano. Murabasubiza iki?”
Perezida Kagame: “Ibihugu bimwe bifite n’uruhare muri iki kibazo nk’u Bubiligi n’u Budage byahoze bikoloniza (u Rwanda na… pic.twitter.com/E6Fb1S6ria
— Kigali Today (@kigalitoday) February 12, 2025
Ohereza igitekerezo
|
ni byo ntabwoba