Mwikwiyima amahirwe mwahawe - Minisitiri Uwimana Consolée abwira abagore

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango UWIMANA Consolée, asanga inyinshi mu mpungenge abagore batinya mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye zigenda zivaho imwe ku yindi.

Minisitiri Uwimana Consolée
Minisitiri Uwimana Consolée

Mu mahugurwa abagize Inteko Ishinga Amategeko bahawe mu minsi ishize ku ihame ry’uburinganire no kongera ubushobozi bw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iterambere, Minisitiri Uwimana yavuze ko ihame ry’uburinganire mu Rwanda ryahawe agaciro ku buryo ubu ntawe rigisigaza inyuma.

Aha Minisitiri Uwimana yavuze ko bigaragazwa n’imibare aho usanga abagore 89% bari mu mirimo y’ubuhinzi, n’ubwo 77.7% bakora ubuhinzi buciriritse budasagurira isoko.

Minisitiri Uwimana yavuze ko mu rwego rw’umurimo abagore 25,4% nibo bakora mu gihe abagabo ari 74,6%, naho ba Rwiyemezamirimo b’abagore ari 36,6% mu gihe abagabo ari 62%.

Minisitiri avuga ko abagore badakwiye gutinya kuko inzitizi nyinshi zababuzaga kugera ku iterambere zakuweho, ariko uyu munsi bakaba bakibona gusa iby’ibanze byose bakanihaza mu biribwa ariko ntibasagurire isoko.

Aha niho yahereye yibutsa Abagize Inteko Ishinga Amategeko. ko ubu gahunda ihari ari iyo gushishikariza abagore kwibona mu mirimo yinjiza amafaranga kuko ihari.

Yatanze urugero mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no mu bwubatsi no kuba bakora no mu zindi serivisi zibaha amafaranga zirimo ubumotari, kuba baba abashoferi b’amakamyo kuko nabo bafite ubushobozi bwo kubikora.

Andi mahirwe ni uburezi budaheza kuri bose bahawe bwo kwiga amashami atandukanyeM kuko byagaragaye ko bifitemo ubushobozi.

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko hari ibyo badakora kandi barabihawemo amahire nko kwiga bakaminuza.

Imbogamizi zisigaye

Bimwe mu bibazo Abadepite babonye mu ngendo baherutse kugirira hirya no hino mu gihugu bareba imibereho y’abaturage uburyo yatejwe imbere basanze hari imiryango imwe n’imwe itarumvise neza ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo.

Depite Egide Nkuranga yagize ati “ hari aho twasanze imiryango ifite amakimbirane wabaganiriza ukumva bakubwira ko harimo kutubahana ndetse umugabo ntatinye kukubwira ko umugore we amusuzugura amubwira ko ari uburinganire”.

Ingambaga zihari ni ugukomeza gukora ubukangurambaga aho uburinganire bwumviswe nabi, ndetse no gukangurira abagabo kumva ko bafite uruhare kugira ngo uburinganire bugerweho uko bikwiriye.

Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bakora mu Nteko Ishinga Amategeko ((FFRP), Hon Uwizeye Marie Therese avuga ko amahugurwa nk’aya ahura n’icyerekezo cy’Ihuriro, aricyo "kubaka umuryango urangwa n’ubumwe, kandi wimakaje uburinganire bugeza ku iterambere Abanyarwanda bose ntawe usigaye inyuma."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka