Musanze: Babangamiwe no kuba mu icuraburindi nyamara hashize imyaka ibiri hashinzwe amapoto
Abaturage bo Murenge wa Muko Akarere ka Musanze bafite impungenge z’icuraburindi bakomeje kubamo, ndetse ngo icyizere cyo gucana umuriro w’amashanyarazi gikomeje kuba gike, cyane ko n’amapoto yashinzwe, arinze amara imyaka isaga ibiri atarashyirwamo insinga z’amashanyarazi zakabaye ziborohereza kubona umuriro.

Ahiganje iki kibazo, ni mu Midugudu hafi ya yose igize Akagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko. Ituwemo n’imiryango yari ihasanzwe hamwe n’indi ibarirwa muri 600 yahimukiye iturutse mu Kagari ka Mbizi mu Murenge wa Kimonyi, ikuwe mu byayo n’ibiza byahibasiriye.
Masengesho Shadrack agira ati: “Imyaka ibiri iri gushira ayo mapoto bayashinze ntibashyiramo insinga z’amashanyarazi, ku buryo rwose nta n’ikimenyetso kindi kigaragaza ko byibura bari mu nzira zo kuyahageza. Turi ingo nyinshi cyane, kuko harimo izirenga 600 zahoze mu misozi yo muri Kimonyi zihava burundu zihunga ibiza, tuza gutura ahangaha tuhasanga abandi bari bahatuye na bo batigeze babona ku mashanyarazi. Dukomeje kwibaza icyo tuzira kuba tugicana amatadowa n’ibikongi by’ibishirira, mbese icuraburindi riraturembeje”.
Mu zindi ngaruka ngo zirimo no gusigara inyuma, mu gihe abandi bo bayafite yabahinduriye imibereho.
Nsengiyumva agira ati: “Ingaruka zo ni nyinshi kuko nk’uko mubizi, ubu ibintu byose abantu babikora mu buryo buri digital basezereye analogue. Twe rero biratubabaza kuba abana bacu bataha bakeneye kwiga no gukora imikoro, bakaba bifashisha ibishirira bikomeje kubatera amaso”.

Yungamo agira ati, “Ikindi hano dukunda umurimo cyane. Umuntu ataha iwe mu rugo, akeneye kuruhuka akaba yanareba ka televiziyo. Abenshi twifuza kwiyogoshesha no gusharija telefoni, gusudira ibyuma cyangwa no kubetesha (gushesha) ibinyampeke tweza dukeneye ifu; ibyo byose tukajya kubikorera kure tuvunitse kuko nta mashanyarazi tugira. Aya mapoto rwose nibaze badutabare bagire uko bayagenza tubone amashanyarazi natwe tube nk’abandi Banyarwanda”.
Umukozi w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ingufu REG utarifuje kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo, ufite mu nshingano ze gukurikiranira hafi iby’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Musanze harimo n’uwa Muko, avuga ko abo baturage bashonje bahishiwe, cyane ko muri uyu Murenge honyine hari Transfo zibarirwa mu 100 ziheruka kugezwa mu bubiko, bikaba byitezwe ko mu minsi ya vuba, n’insinga z’amashanyarazi zatumijwe na zo zizaba zahagejejwe abaturage bagatangira kuyegerezwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko bagiye gufatanya na REG mu kwihutisha iyo mirimo ku buryo nibura ukwezi k’Ugushyingo kugomba kurangira, abaturage bari kuri gahunda yo kwegerezwa amashanyarazi bayabonye.
Ati: “Turabizeza ko iki kibazo kigiye gukorwaho byihuse dufatanyije na REG ibikoresho bikibura biboneke, ku buryo bitarenze hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza bagomba kuzaba bacana umuriro w’amashanyarazi”.

Banki y’Isi iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri Afurika no ku mwanya wa 11 ku isi mu bihugu byakwirakwije amashanyarazi ku muvuduko munini, dore ko ruri ku gipimo cya 77% mu gihe ibyinshi mu bindi bihugu bikiri hagati ya 30-50% by’ingo ziyafite.
Iyi Banki kandi imaze gushora miliyari 1 na miliyoni zisaga 300 y’amadorari ya Amerika, mu rwego rw’Ingufu mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009, kandi intego ihari ni uko bitarenze muri Kamena 2026 ingo zisaga 450,000 zingana na 83% by’izibarurwa mu gihugu, zizaba zahawe amashanyarazi; byazagera mu mpera ya 2028 ingo zose muri rusange zikazaba zacaniwe ku kigero cy’100%.
Mu Rwanda Ingo zifatiye ku muyoboro mugari w’amashanyarazi zisaga miliyoni 1 n’ibihumbi 800 birenga, naho izikoresha izindi ngufu ziganjemo iz’imirasire y’izuba zo sigasaga ibihumbi 785.
Ohereza igitekerezo
|