Kongo ntiyaducecekesha kandi iduteza umutekano mucye - Kagame mu nama ya EAC-SADC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame witabiriye inama ya EAC-SADC, yiga ku kibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yavuze ko iki guhugu kitacecekesha u Rwanda kandi ari cyo cyananiwe gukemura ibibazo byacyo binagira ingaruka no ku Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati “DRC ntishobora kutubwira gusa guceceka mu gihe barimo guteza ikibazo cy’umutekano muke ku gihugu cyacu. Ntawe ushobora kutubwira ngo duceceke. Twinginze DRC n’abayobozi bayo kuva kera, twaganiriye ku bibazo bihari, dusaba DRC kubikemura, barabyanga".
Yunzemo ati "Ntitwongere gukora indi nama imeze nk’izindi nyinshi twagize. Ntidushobora gukomeza guca hejuru y’ibibazo. Ibirimo kubera hariya ni intambara y’amoko imaze igihe kinini, kubuza abantu uburenganzira bwabo, no kugaba ibitero ku Rwanda. Mugomba kumenya no kubaha uburenganzira bw’abantu kandi mugatera intambwe mugakemura ikibazo".
Perezida Kagame yakomeje agira ati "Iyi ntambara yatangijwe na DRC kandi nta ruhare u Rwanda rwayigizemo. Yarazanywe gusa ishyirwa ku bitugu byacu, maze dusabwa kuyigira iyacu. Mureke twifashishe iyi nama yige kuri ibyo bibazo byose, kandi tubone igisubizo kirambye".
Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bitandukanye byo mu miryango ya EAC na SADC, ikaba yabereye i Dar-es-Salam muri Tanzaniya, kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.


Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Qui s’y frotte s’y pique! Barandure FDLR ubundi babone uruvugiro.
UMUTIBA WA KONGO UKENEYE UMUVUMVU PE
NIBYO RWOSE
Umusaza abar,Umusaza!ubutwali s,ugukunda Intamba! gusenyera Umugoz,umwe,n,ibyo by,ingenzi.
URWANDARUFITE UBUDAHANGARWA MUBIMENYE!!
Uko nukuri musaza
Ibyo PK avuga nibyo.
Iyi nama iranfire habonetse igisubizo
Kd kirabye.
Rwose ibyo nyakubahwa poul kagame yavuze niko kuri!
Yego pe! Nibyo Nyakubahwa president w’u Rwanda yashumangiye ukuri. 💕