Iburasirazuba: Menya ibishushanyo mbonera by’Uturere byemejwe
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito kugeza mu mwaka wa 2050.

Ibyo bishushanyo mbonera bigena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’Akarere, haba mu mijyi ndetse no mu byaro.
Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemerejwe rimwe n’icy’Umujyi wa Kigali, muri Nyakanga 2020.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kivuga ko ibishushanyo mbonera by’Uturere 13 byamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bishushanyo mbonera by’Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, ari two Kirehe, Ngoma na Nyagatare.
Akarere ka Kirehe:
Akarere ka Kirehe kahisemo kuba igicumbi cy’ubuhinzi bugamije ubucuruzi nyambukiranyamipaka ndetse n’ubukerarugendo.
Byitezwe ko mu mwaka wa 2035, abaturage bangana na 66.7% by’abaturage bose ba Kirehe bazaba batuye mu Mijyi, naho 48.2% bakazaba batuye mu byaro.
Uretse umujyi usanzwe w’Akarere ka Kirehe, igishushanyo mbonera cyemejwe kigaragaza ko uyu mujyi uzaba ufite indi mijyi mito iwunganira, ari yo Nasho, Rusumo, Kiyanzi, Gahara na Dagaza.
Aka Karere kazaba gafite site zo guturaho 110.
Igishushanyo mbonera cy’aka Karere cyerekana ko ubuso bungana na 12.6% by’ubuso bwose bw’Akarere ari bwo bwagenewe guturaho, 68.4% nibwo bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi, amashyamba yagenewe 5.3% naho ibishanga bigenerwa 13.5%.
Imwe mu mishinga minini iteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Kirehe cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, harimo umushinga w’umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka-Kigali, ndetse ukazagira sitasiyo ebyiri.
Harimo kandi umushinga wo kuhira imyaka mu byanya bya Mahama I na Mahama II n’umushinga wo guteza imbere imijyi mito.
Harimo kandi kubaka icyambu cyo ku butaka cya Kiyanzi (Kiyanzi Dry Port), kubaka sitade ndetse n’indi mishinga.
Akarere ka Nyagatare:
Akarere ka Nyagatare kahisemo intego yo kuba igicumbi cy’ubucuruzi, itunganywa ry’amabuye ya kariyeri ndetse no guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Uretse umujyi wa Nyagatare, byitezwe ko uzaba ufite imijyi mito iwunganira, ari yo Karangazi, Matimba, Rukomo, Rwimiyaga na Mimuli.
Mu gishushanyo mbonera, biteganyijwe ko aka Karere kazaba gafite site 170 zo guturaho, ariko zikazagenda zigabanuka kuva muri 2035 kugera muri 2050.
Ubuso bungana na 12.5% by’ubuso bwose ni bwo bwagenewe ibikorwa byo guturaho n’ibikorwa remezo, naho guhinga byanewe ubuso bwa 60.2%, amashyamba yagenewe 17.1% naho ibishanga byagenewe 9.8%.

Imwe mu mishinga minini yateganyijwe mu Karere ka Nyagatare, harimo guteza imbere itunganywa ry’amabuye akoreshwa mu bwubatsi azwi nka ‘granites’, guteza imbere icyanya cy’inganda cya Rutakara, kubaka umuhanda wa gari ya moshi wo mu muhora wa ruguru (Northern Corridor), guteza imbere umushinga wa ‘Gabiro Agribusiness’ ndetse no kubaka ikibuga cy’indege cya Gabiro.
Akarere ka Ngoma:
Akarere ka Ngoma kahisemo kuba igicumbi cy’ubuhinzi bugamije ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo.
Ibarura rya gatanu ry’imiturire n’ingo ryagaragaje ko aka Karere gatuwe n’abaturage 404,048 bagize 11% by’abaturage bose b’Intara y’Iburasirazuba, na 3% by’abaturage bose batuye Igihugu.
Byitezwe ko aba baturage bazaba bageze ku 434,714 mu mwaka wa 2035, ndetse muri 2050 bakazaba bageze ku baturage 473,000.
Byitezwe ko abaturage 133,034 bagize ijanisha rya 30.6% by’abaturage bose b’aka Karere muri 2035 bazaba batuye mu mijyi, naho abaturage 253,000 bagize ijanisha rya 53.5 % by’abaturage bose, bakazaba batuye mu mijyi muri 2050.
Kugeza ubu umujyi wa Ngoma ubarwa ko utuwe n’abaturage 26,901 mu ibarura rya 2022, bikaba byitezwe ko uzaba utuwe n’abasaga 110,000 muri 2035 ndetse n’abasaga 200,000 muri 2050.

Uyu mujyi uzaba ufite imijyi mito iwunganira, ari yo Sake na Rukira. Kugeza ubu bivugwa ko yombi ituwe n’abaturage basaga 10,396 bikaba byitezwe ko izaba ituwe n’abaturage basaga 23,046 muri 2035 ndetse n’abasaga 53,000 muri 2050.
Kugeza ubu ibyaro byo mu Karere ka Ngoma bituwe n’abaturage basaga 36,6751. Byitezwe ko aka Karere kazaba gafite site zo guturaho 45, byitezwe ko zizaba zituweho n’abaturage 301,670 muri 2035 ndetse n’abasaga 220,000 muri 2050.
Ubuso bungana na 50.5% by’ubuso bwose, bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi, 12% by’ubuso bwose bwagenewe amashyamba, imiturire n’ibindi bikorwa remezo byagenewe 27.8%, mu gihe amazi yagenewe 7.3%, naho inkengero zayo n’iz’ibishanga bikagenerwa 10.9%.
Imwe mu mishinga iteganyijwe muri aka Karere harimo kubaka ibitaro by’Akarere mu Murenge wa Sake, kubaka isoko rya kijyambere muri Sake, kubaka ibigo nderabuzima bibiri, umuyoboro w’amazi uzatanga amazi ku baturage b’imirenge umunani, n’indi.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|