Hari abagitinya gutanga amakuru y’ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida w’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorwe Abatutsi (AGPF), Hon. Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko mu biganiro yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa, bagaragaje ko hari amakuru adatangwa ahagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera gutinya ko bagirirwa nabi.

Hon. Dusingizemungu mu biganiro n'inzego zitandukanye
Hon. Dusingizemungu mu biganiro n’inzego zitandukanye

Hon. Dusingizemungu avuga ko ingendo bakoze zigamije kungurana ibitekerezo n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage, ku bikubiye mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, n’ingamba zo gukomeza kubahiriza ihame remezo ryerekeye kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.

Ati “Ibyo twaganiriye n’aba bayobozi mu nzego za Leta, abikorera ndetse n’abayobozi b’amatorero ni uko ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, usanga abaturage batinya gutanga amakuru bikanga ko uwo mu muryango yagaragayeho yazamugirira nabi, igihe uwabikoze ajyanywe mu butabera”.

Hon. Dusingizemungu avuga ko ingengabitekerezo usanga zizanwa n’abantu batigeze bemera icyaha, bagafungurwa bagasubira mu miryango yabo noneho nyuma ukumva havugwa amagambo ko yarenganyijwe, ndetse ugasanga afite umujinya utuma atabana neza n’abo asanze, cyane abo yahemukiye akicira abantu.

Ati “Mu byo twaganiriye ni uko batweruriye batubwira ko hakiri ikintu cyo guceceka, kubera gutinya cyane kuvuga no kugaragaza umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, batubwira ko bituruka no kwanga kugirirwa nabi n’abandi baba basangiye ibitekerezo bibi nk’ibyo”.

Hon. Dusingizemungu avuga ko mu ngamba zafashwe harimo ko abantu bakoze Jenoside barangije ibihano, bazajya bategurwa mbere yo gusubira mu muryango ndetse hagategurwa n’imiryango yabo hamwe n’abaturanyi babo bakaba bazi ko azataha.

Ati “Twasanze byaba byiza ko n’ubuyobizi bw’inzego z’ibanze bwabimenyeshwa, noneho bakitegura kwakira uwo muntu, bagakomeza kumufasha kongera kubana n’abo asanze”.

Hon. Dusingizemungu yasobanuye ko ubu Abanyarwanda ubumwe bwabo butagomba kugira ikibuhungabanya, nubwo hakiri ibisigisigi bibi by’amateka akomeye Igihugu cyanyuzemo.

Aha ni naho ahera vuga ko mu bufatanye bw’inzego zose bizashoboka, kuko hari aho byagaragaye ko ubumwe bwagezweho binyuze muri za Komisiyo z’Ubutabera n’Amahoro, hagatangwa imbabazi ku bemeye icyaha bakanazisabye, bityo akabana n’abo asanze mu mahoro.

Izi ngendo z’Abasenateri zizanafasha kwigisha urubyiruko rwabwiwe amateka agoretse, kugira ngo rukure ruzi ukuri kw’ibintu aho kubitwara mu buryo babwiwe n’abo bakomokaho.

Ati “Ubu hari urubyiruko rubwirwa ibintu na se cyangwa nyina, akamwumvisha ko yafunzwe arengana, ni yo mpamvu tugomba narwo kurufasha kumva impande zombi binyuze mu biganiro bizajya bitangirwa mu mugoroba w’umuryango, kugira ngo birufashe kumenya ibihe bibi Igihugu cyanyuzemo”.

Gusobanurira abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage, ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga yerekeranye no gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, n’ibigize ihame remezo ryerekeye kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.

Hon. Dusingizemungu avuga ko izi ngendo zizabafasha kumenya imiterere y’ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside, bivugwa muri tumwe mu Turere no kurebera hamwe ingamba zafatwa zo kubikumira no gushishikariza abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage, gukomeza guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa igaragariramo batanga amakuru ku gihe.

Abitabiriye ibiganiro bavuga ko batahanye ingamba zo kujya batanga amakuru ku muntu bumviseho ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse aho byamenyekanye bigakumirwa hakiri kare, kugira ngo himakazwe ubumwe bw’Abanyarwanda.

Imibare itangwa na MINUBUMWE igaragaza ko ibyemezo binyuranye Igihugu cyafashe, byatumye mu myaka 10 ishize igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigera ku rwego rwa 94.7% kivuye kuri 82.3%.

Nubwo urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rukomeje, ariko hari intambwe ikomeye imaze guterwa n’Igihugu, kuko 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi, naho 85% by’abiciwe bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye.

Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyari kuri 92.5% mu 2015, mu gihe mu 2020 cyageze kuri 94.7%, kugeza ubu 99% by’Abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere Ubunyarwanda naho 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka