Gakenke: Abo urubura ruherutse kwangiriza imyaka babayeho bate?
Imvura ivanze n’urubura yaguye ku itariki ya 01 Ukwakira 2024 ikibasira Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, yasigiye abaturage ibibazo bikomeye nyuma y’uko urubura rwangije imyaka yabo, bakaba bibaza ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Iyo mvura yaguye kugeza aho imirima isa n’umweru bitewe n’urwo rubura rwaguye mu buryo butari busanzwe rurengera imyaka y’abaturage yari igeze igihe cy’ibagara iri ku buso bwa hegitari 58.
Ibihingwa byiganjemo imboga n’ibijumba byarangiritse burundu, bakaba bari gushakishiriza mu bigori kugira ngo barebe ko byo byazanzamuka bakazagira icyo barokora dore ko ari cyo gihingwa cyahinzwe cyane mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025 A.
Abibasiwe n’iyo mvura ni abo mu Kagari ka Kamubuga n’aka Mbatabata mu Murenge wa Kamubuga, aho mu kiganiro bagiranye na Kigali Today, bagaragaje impungenge bafite z’uburyo bazabaho mu minsi iri mbere, gusa bakaba bakomeje kwishakamo ibisubizo bagerageza kwita ku bigori byarokotse ibyo biza.
Umwe muri bo witwa Munyengabe Jean Damascène yagize ati «Imvura yangije umurima w’ibigori n’uw’ibijumba, abayobozi ejo bari badusuye batambagira imirima yacu batubwira uko tubyifatamo ku bigori bitangiye gushibuka. Ingaruka zo zamaze kugaragara, ibigori twakagombye kuba dutangiye kubagara, byose byarangiritse turi gutegereza akagori kaba gashaka nko gushibuka, urumva ko byasubiye inyuma n’ubwo byazazahuka ni kwa guhendahenda bigoranye».

Arongera ati «Inzara ntabwo yabura, niba warateye imyaka ikaba yari yazamutse urubura rukaza rugakuraho, nubwo yashibuka ntabwo icyuho cy’inzara cyabura, inzara turayiteguye mu myaka iri imbere, n’ibijumba byatwunganiraga byo byashizeho burundu, hakenewe ifumbire nyinshi twifashisha mu guhendahenda utwo tugori dushibuka».
Mugenzi we witwa Rukemampunzi Gerard ati «Turaho, ibijyanye n’ibijumba ndetse n’imboga ni ukubyibagirwa urubura rwarabyishe burundu, ubu ni ugucungana n’utugori turi kugenda tubyuka, ubwo tuzahahira ahandi ku baturanyi».
Arongera ati «Ibigori biri kugenda bibyuka ni byo turi gucungiraho, ariko bisaba ifumbire nyinshi kandi kuyibona biraduhenda, ubwo nta kundi turamenya ubwenge dushakishe ibindi byo gukora».
Ubuyobozi bukomeje gusura abo baturage bubagira inama
Nyuma y’uko iyo mirima y’abaturage iri ku buso bwa hegitari 58 zangijwe n’urubura, inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifite mu nshingano ubuhinzi zikomeje gusura abo baturage zibagira inama y’uko bakwiye kwitwara mu gufasha imyaka iri kuzanzamuka, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati «Ibarura rijyanye n’ibyangiritse twararikoze, hangiritse imyaka iri ku buso bwa hegitari 58. Umuyobozi wa RAB yaradusuye, turebera hamwe uko imwe mu myaka yarokotse urwo rubura yabyutswa ikaba yakura kuko hari amahirwe aho nyuma y’ibyo biza abatekinisiye bagiye basura, RAB irabasura natwe abayobozi twagiye tubasura biba amahire ko ababasuye batubwiye ko ibigori bikomeje kuzamuka bimera».

Akomeza agira ati «Ubwoba bwashize rero, igihombo ku bahinzi burya kiba kiduhangayikishije kurushaho, ibigori biramera kuko ni byo twari twahinze mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025A. Amahirwe twagize ni uko abaturage bagize ubwenge mu cyobo bagashyiramo ibigori bitanu, aho usanga nibura mu mwobo harapfuye bibiri hagakura bitatu».
Arongera agira ati «Urubura rwaguye mu mirima rwari rwinshi, rurabyica ariko muri iyi minsi twagize amahirwe haba imicyo, ya mazi arakamuka noneho no kuba bitari byazamutse ari byinshi ibyasigaye bizakura, ubu ni amahoro ariko ubundi twari tubabaye cyane pe!»
Nk’uko abaturage bakomeje gusaba ifumbire yo kwifashisha muri ibyo bigori biri kugenda bishibuka, ubuyobozi burabizeza ko bazafashwa kwita kuri iyo myaka kugira ngo ibashe gukura neza itange umusaruro mu rwego rwo kwirinda inzara.
Umuyobozi wa RAB, Ndabamenye Télèsphore, asura abo baturage, yabasabye kwita ku mirima yabo muri ibi bihe by’imvura, barwanya isuri no gutera ibyatsi aho bitari, kandi bakarwanya ibyonnyi, abibutsa no kubagarira ibigori bitangijwe n’urubura.









Ohereza igitekerezo
|