Dore impamvu Ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025 yongerewe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025, ikava kuri Miliyari 5,690.1Frw ikagera kuri 5,816.4Frw, bivuze ko iziyongeraho Miliyari 126,3 Frw.

Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje itegeko rivugurura ingengo y'imari ya Leta ya 2024/2025
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025

Guverinoma yasanze amafaranga yari yemejwe mbere agomba kwiyongera, kugira ngo ibikorwa byateganyijwe byose bizashobore kugerwaho.

Biteganyije ko ayo mafaranga yiyongereyeho azasaranganywa ibigo bitandukanye, mu rwego rwo kuziba ibyuho bimwe na bimwe byagaragajwe mu ngengo y’imari isanzwe n’ingengo y’imari y’iterambere.

Hashingiwe kuri izo mpinduka hazabaho inyongera ya Miliyari 44.9Frw yagenewe ibigo bitandukanye, mu rwego rwo kuziba icyuho ku musanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Inyongera ya Miliyari 10Frw yagenewe kwishyura nkunganire ya Leta ku ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, na Miliyari 5Frw yagenewe ibikorwa bitandukanye bya siporo.

Hari kandi Miliyari 3Frw zagenewe Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, RCS, mu kuziba icyuho ku biribwa, Miliyari 1.1Frw yagenewe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yo gutunga abana bari mu bigo ngororamuco, Miliyari 3.5Frw yagenewe kwishyura umusoro ku muhanda wa Base-Butaro-Kidaho ureshya na kilometero 63 ndetse na Miliyari 5.8Frw yagenewe imisanzu.

Kugeza ubu ingengo y’imari ya 2024/2025 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 65%.

Inkunga z’amahanga n’imisoro bizagabanyuka

Itegeko rihindura itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025, rigaragaza ko inkunga z’amahanga n’imisoro yari itagenyijwe kwinjira, bizagabanyuka kubera impamvu zitandukanye nubwo inguzanyo zo ziziyongera.

Amafaranga akomoka ku misoro yari ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari azagera kuri Miliyari 2,950.4Frw, avuye kuri Miliyari 2,970.4Frw bivuze ko hazagabanyukaho Miliyari 20Frw.

Ibyo biraterwa no kugabanyuka kw’imisoro itaziguye yimukanwe mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023/2024, bijyana n’igabanyuka ry’amafaranga akusanywa aturutse ku musoro w’umuntu ku giti cye (Pay as you earn), aho Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusonera umusoro ku musaruro abahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 60, bivuye ku bihumbi 30.

Biteganyijwe ariko ko andi mafaranga atari imisoro aziyongeraho Miliyari 48.4Frw, kuko azava kuri Miliyari 444Frw akagera kuri Miliyari 492,4Frw.

Ubwo bwiyongere bushingiye ku mafaranga yaturutse mu kwegurira imishinga yahoze ari iya Leta, abikorera hamwe no kugabanyuka kw’amafaranga Leta itanga mu mahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, aho azagabanukaho Miliyari 3.6Frw.

Kabera Godfrey, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri MINECOFIN
Kabera Godfrey, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri MINECOFIN

Ku kijyanye n’impano z’amahanga, biteganyijwe ko zizagabanyuka zive kuri Miliyari 725.3Frw zigere kuri Miliyari 621.2Frw.

Guverinoma y’u Rwanda kandi iteganya ko inguzanyo z’amahanga ziziyongeraho Miliyari 184,3Frw.

Ibyo bizashingira ku kwiyongera kw’inguzanyo zinyuzwa mu isanduku ya Leta n’izinyuzwa mu mishinga y’iterambere, ziziyongeraho agera kuri Miliyari 121.1Frw by’umwihariko izitangwa na Banki y’Isi.

Ku rundi ruhande ariko inguzanyo z’imbere mu Gihugu na zo biteganyijwe ko zizagabanyukaho agera kuri Miliyari 38Frw.

Imishinga idindira yarakorewe inyigo ikwiye gukurikiranwa

Abadepite bagaragarije inzego zibishinzwe, ko zikwiye gukurikirana imishinga idindira kandi yarakorewe inyigo ariko ntibishyirwe mu bikorwa. nyuma ikongera igasabirwa amafaranga mesnhi kandi yarakorewe inyigo, bikaba bishobora kuba bifitanye isano na ruswa.

Ni ibyagarutsweho na Komisiyo y’Umutungo n’Imari bya Leta, yagejeje ku Nteko rusange y’Abadepite

Perezida wa Komisiyo Uwamariya Odette, avuga ko Raporo y’ingengo y’imari igaragaza ko yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 68%.

Ati “Ibi biratanga ikizere ko ingengo y’imari izakoreshwa kugera mu mpera z’umwaka wa 2025 muri Kamena, nubwo basanze hari imishinga imwe n’imwe ikiri inyuma mu ishyirwa mu bikorwa”.

Hon. Uwamariya Odette avuga ko uturere twayikoresheje ku gipimo kiri hejuru harimo Ngororero yari imaze kugera kuri 59%, Bugesera 55%, Gakenke 54%, Rutsiro 52% na Kayonza 51%. Utundi twakoresheje ingengo y’imari ku gipimo cyo hasi harimo Muhanga iri kuri 36%, Musanze 36%, Huye 37%, Rulindo 38% Gisagara 39%.

Ati “Zimwe mu mpamvu twabonye harimo idindira ry’itangwa ry’amasoko muri imwe mu mishanga yakoreweho ubujurire, ndetse n’iyari itarabona ingengo y’imari kugira ngo ishyirwe mu bikorwa, cyane cyane ibyo bafatanyaga n’abandi bafatanyabikorwa bunganira Leta”.

Depite Nabahire Anasthase yagaragaje ko imishinga ikorerwa inyigo ntishyirwe mu bikorwa, ikongera gusabirwa indi ngengo y’imari kandi nyinshi akenshi usanga bigirana isano na ruswa.

Ati “Icyuho gikomeye cyane kuri izo nyigo no kuzishyira mu bikorwa usanga hari isano na ruswa, mu gihe hongeye gusabwa indi ngengo y’imari icyo cyuho kigomba kuvamo, kuko kitajyanye na gahunda ya Leta”.

Aha ni naho Abadepite bagaragaje ko hashobora kuba hazamo icyo bise itekinika, kuko umushinga uba warakorewe inyigo inoze mbere noneho nyuma ugasanga wiyongereyeho ingengo y’imari ingana na 58%, ngo biba akenshi hatarimo ukuri hari ibiba byagoretswe.

Aha ni naho Hon. Uwamariya Odette Perezida w’iyi Komisiyo yasobanuye ko hari ibyongererwa ingengo y’imari biturutse ku kuba rwiyemezamirimo na we yahawe umwanya wo gukora inyigo, akayihuza n’iy’uturere hakabaho ko yagaragaza ko hari ibikwiye kongerwamo.

Hari n’ibishobora kwangizwa n’imihindagurikire y’ikirere bikaba ngombwa ko byakongera gukorerwa inyigo, ariko hakajya habanza gusuzumwa ko nta cyuho cy’itekinika na ruswa birimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka