Bugesera: Abaturage 11,400 bagejejweho amazi meza

Abaturage 11,400 bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, barishimira kuba bagejejweho amazi meza batandukana no kuvoma ibirohwa, ibikorwa byuzuye bitwaye Miliyoni 750 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Bishimiye kwegerezwa amazi meza
Bishimiye kwegerezwa amazi meza

Umuyoboro utwara ayo mazi ufite uburebure bwa Km 28.2, ukayageza kuri abo baturage ari na bo bari basigaye badafite amazi meza mu Murenge wa Nyarugenge, kikaba ari igikorwa Akarere ka Bugesera kafashijwemo n’umuryango Water Aid ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuyapani.

Nyirangirababyeyi Florida wo mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Nyarugenge, ni umwe mu begerejwe ayo mazi, akaba yishimiye icyo gikorwa kimutandukanyije no kuvoma mu bishanga.

Yagize ati “Turashimira cyane uyu muryango wa Water Aid wadutekerejeho, ukaba utugejejeho amazi meza kandi hafi yacu. Mbere navomaga mu bishanga kandi nabwo amazi umuntu akayabona byamugoye kuko yabaga ashakwa na benshi, ntitubone uko twikorera indi mirimo, none ubu turasubijwe”.

Yunzemo ati “Kuba aya mazi atugezeho kandi, ni ukubera imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu. Ngashimira Umukuru w’Igihugu, kuko hatari imiyoborere myiza ntabwo uyu mufatanyabikorwa yari kuza”.

Muri uyu mushinga kandi hubatswe ibigega bibiri by’amazi, kimwe cya Metero kibe 100 n’icya Metero kibe 25, bibika amazi bikajya biyohereza aho agomba kujya.

Ubuyobozi bwemeza ko ari inkunga ikomeye ku karere
Ubuyobozi bwemeza ko ari inkunga ikomeye ku karere

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine Mukeshimana, avuga ko bahisemo gukorera mu Karere ka Bugesera, kuko hari henshi hataragezwa amazi meza.

Ati “Umurenge wa Nyarugenge ni umwe mu yitagira amazi ahagije, ni yo mpamvu rero twabahaye ibikorwa remezo by’amazi, aho agera ku bantu 11,400. Twayahaye kandi ibigo by’amashuri n’amavuriro byo muri uyu Murenge, bityo boroherwe n’ibikorwa by’isuku n’isukura. Turasaba aba baturage gufata neza ibi bikorwa, hato bitangirika bagasubira kuvoma mu bishanga”.

Akomeza avuga ko badahagarikiye aho, ahubwo bigenze neza bazanareba n’ahandi mu gihugu hakeneye amazi meza bayageza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko iki ari igikorwa cyiza, kije kunganira Akarere mu rugamba karimo rwo kugeza amazi meza ku baturage bose.

Ati “Mu baturage ibihumbi 25 batuye hano muri Nyarugenge, abahawe amazi ni hafi bose mu bari basigaye batayafite, kikaba ari igikorwa cyiza dushimira uyu mufatanyabikorwa. Hashyizweho amavomero rusange hafi y’abaturage, bikadufasha kugenda tugera kuri ya ntego y’uko nta muturage warenga kilometero imwe ajya gushaka amazi”.

Amashuri yashyiriweho ibigega by'amazi
Amashuri yashyiriweho ibigega by’amazi

Meya Mutabazi yungamo ko abaturage bakeneye amazi meza atari abo gusa, kuko mu Karere ka Bugesera ubu ngo abagerwaho n’amazi meza ari 78%, gusa ngo mu myaka itanu iri imbere, barateganya ko baba bageze ku 100%.

Yasabye kandi abaturage kwita kuri ibi bikorwa, ati “Icya mbere ndabashishikariza gukoresha aya mazi, bongere isuku n’isukura. Icya kabiri ni ugusigasira ibi bikorwa, kuko imiyoboro bubatse, ibigega, amavomo n’ibindi ni ibyacu ntabwo ari iby’umufatanyabikorwa, kubifata neza rero ndetse no kubisana mu gihe hagira icyangirika ni twe bireba nk’abaturage”.

Muri uyu mushinga, uretse uyu muyoboro washyizweho amavomero 27, hanasanwe andi 10, hubakwa ubwiherero n’ubukarabiro mu bigo bibiri by’amashuri ndetse hanashyirwa ibikoresho 26 byo gushyiramo imyanda hirya no hino mu Murenge wa Nyarugenge.

Muri rusange Water Aid imaze kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 49, kuko hari abandi wayagejejeho mu Karere ka Kirehe, kugeza ubu ibikorwa byose byakozwe bikaba bimaze gutwa Miliyari 1.8Frw.

Umuhango wo kumurikira ayo mazi abaturage b’Umurenge wa Nyarugenge, ukaba warabaye ku wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2025.

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine Mukeshimana
Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Vestine Mukeshimana
Hubatswe ubwiherero ku mashuri
Hubatswe ubwiherero ku mashuri
Meya Mutabazi yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bashyikirijwe
Meya Mutabazi yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bashyikirijwe
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka