Abazajya mu mashuri makuru na kaminuza bose basabwe kwitabira Urugerero
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Jean Damascène Bizimana, asaba inzego z’ibanze gushaka abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, cyane abazajya kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru, kugira ngo bitabire ibikorwa by’urugerero byatangiye mu Gihugu hose ku wa 13 Mutarama 2025.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024 bari 91,713, ariko MINUBUMWE ikavuga ko abiyandikishije kwitabira Urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12, ari 69,270.
Mu gutangiza ibikorwa by’urugerero by’Intore z’Inkomezabigwi, Minisitiri Bizimana yagize ati "Ubwitabire ni cyo kibazo gikunze kugorana cyane, bivuze ko abana barangije amashuri yisumbuye bakeneye gukomeza amakuru na za kaminuza bagomba gukora urugerero bose, ariko dufite abataza."
Yongeraho ko kugira ngo ubwitabire burusheho kwiyongera, habayeho Itorero ritegura urugerero, aho bamaze iminsi 3 bategura ibyo bazakora na gahunda bazagenderaho, kugira ngo hatazabaho gusiba.
Minisitiri Bizimana avuga ko abatazitabira ibikorwa by’urugerero, inzego z’ibanze (mu midugudu) zigomba gukorana n’ababyeyi, urwo rubyiruko rugashakwa rukajyanwa aho abandi bari, ariko ngo ntihagomba gukoreshwa imbaraga cyangwa agahato, ahubwo asaba ko byanyuzwa mu kubasobanurira.

Akomeza avuga ko ibikorwa by’urugerero, birimo gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, aho mu mwaka ushize wa 2024 abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye (urugerero rwa 11), bakoze ibikorwa bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari ebyiri.
By’umwihariko mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi, aho MINUBUMWE yatangirije Urugerero rudaciye ingando (bazajya bakora bataha iwabo), Minisitiri Bizimana yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Isoko rya kijyambere mu Kagari ka Kabagesera.
Uretse iryo soko, urubyiruko rw’i Runda rwahaye MINUBUMWE inyandiko y’imihigo ruzesa, irimo uwo kubaka irerero ry’abana bato, icyumba mpahabwenge, inzu 11 z’abatishoboye, kwigisha imirire iboneye, gukora imihanda n’uturima tw’igikoni hamwe n’ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

Minisitiri Dr Bizimana yabasabye kongeraho ikijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ngo irimo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uwitwa Bigirimana Janvier urimo gukora urugerero rudaciye ingando mu Murenge wa Runda, avuga ko n’ubwo barangiza kwiga ayisumbuye bafite inyota yo gushaka amafaranga, agomba kwitabira ibi bikorwa kuko ari inyungu rusange y’abariho n’abazavuka.
Mugenzi we, Niyonkuru Patience, avuga ko urugerero rufasha bamwe kudahera mu bwigunge iwabo, abandi bikabarinda ingeso mbi zirimo ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, ari na ko bashyira mu bikorwa ibyo bize.
MINUBUMWE ivuga ko kuva mu mwaka wa 2013 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangizaga urugerero ku nshuro ya mbere kugeza ubu, ibyo bikorwa bimaze kwitabirwa n’urubyiruko 559,586.






Ohereza igitekerezo
|