Abashinzwe irimbi rya Nyamirambo ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku ifungwa ryaryo

Kampani ifite mu nshingano ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo izwi nka RIP Company, ntivuga rumwe n’ubuyobozi bw’uwo Murenge ku ifunga ry’iryo rimbi bivugwa ko ryuzuye.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo bwahagaritse ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo kubera ko ryuzuye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwahagaritse ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo kubera ko ryuzuye

Ku wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwanditse ibaruwa isaba ubuyobozi bwa Kampani ya RIP guhagarika ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo.

Ni icyemezo buvuga ko cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge, rikagaragaza ko basigaye bashyingura mu mbago z’umuhanda, kandi bakaba barihanangirijwe, bakanagirwa inama kenshi ariko ntizubahirizwe.

Muri iyo baruwa, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo buvuga ko bushingiye ku nama bwagiriwe n’itsinda ry’Akarere ka Nyarugenge rifite ubutaka mu nshingano, bwabagaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho busa nk’ubwarangiye, akaba ariyo mpamvu basigaye bashyingura mu mbago z’umuhanda.

Ni ibaruwa isoza isaba ubuyobozi bw’iyo Kampani guhita buhagarika gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo, uhereye igihe bayiboneyeho, bagahita bategura icyapa kigaragaza ko irimbi rifunze, kugira ngo ababagana bamenye ayo makuru, kandi ko nibaramuka barenze kuri ayo mabwiriza bahawe, bazahanwa nkuko amategeko abiteganya.

Nubwo bimeze bityo ariko, ubuyobozi bwa RIP Company ntibwemeranya n’ibyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo buvuga ko irimbi rya Nyamirambo ryuzuye, kuko badashyingura mu mbago z’umuhanda nkuko bivugwa.

Umuyobozi wa RIP Company, Charles Uwimbabazi, avuga ko ku wa mbere w’iki cyumweru ari ho babonye ibaruwa ibahagarika, ariko bakaba batarigeze babimenyeshwa mbere.

Ati “Ntabwo bari barabitumenyesheje, kuko iyo babitumenyesha bari kugaragaza mu ibaruwa igihe byakorewe n’inyandiko banditse, none ryaruzuye twaba dushyingura hehe, umuhanda ufite amarigore, urubakiye, ntabwo tuzi imbago z’umuhanda tujyamo izo ari zo, kuko n’umwenjeniyeri w’Umujyi yahageze tariki 24 Nzeri 2024, aje kureba ahari hasigaye, arahatwereka, ntaho rero twigeze turenga aho yatweretse, ahubwo twe turibaza impamvu bahagarika ahantu, nubwo ari hato hasigaye ariko hagihari, nicyo kibazo cyagombye kwibazwa cyane.”

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo buvuga ko ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo byari bimaze kugera mu mbago z'umuhanda
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo buvuga ko ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo byari bimaze kugera mu mbago z’umuhanda

Ubuyobozi bw’iyo Kampani buvuga ko kugeza ubu nta handi bigeze berekwa ibyo bikorwa bigomba kwimurirwa, bakibaza impamvu bahagarikwa n’Umurenge kandi bafitanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu baturage by’umwihariko abatuye mu bice bya Nyamirambo no hafi yaho, ari nabo benshi bari basanzwe bakoresha irimbi rya Nyamirambo, bifuza ko bashakirwa ahandi habegereye bazajya bashyingura ababo, kubera ko batazoroherwa no kujya gushyingura mu yandi marimbi ari ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko kuba umuntu yagirana amasezerano n’Umujyi wa Kigali, bidakuraho inshingano z’Umurenge zo kugenzura ibikorwa ahakorera.

Ati “Ni ukuvuga ngo uyu munsi irimbi ry’i Nyamirambo ryuzuye ntabwo bikunda ko abantu bakomeza gushyinguramo, bitewe n’umuntu aho aturuka, n’uko yifuza gushyinguramo uwe, niwe uhitamo aho ashobora kumujyana, kuko n’ubundi ntabwo tuvuga ngo umuntu nashyingurwe aha kubera ko ari uwo muri ako gace, ahubwo ba nyiri muntu niba bifuza gushyingura ahantu runaka, baragenda bakerekwa ibisabwa, bakabyuzuza bakajya kumushyingura.”

Arongera ati “Ubu rero abantu bagomba kumva ko i Nyamirambo huzuye, ahubwo mu gihe cyo gushyingura bagatekereza ahandi bashobora kujya muri ayo marimbi yandi asigaye, bitewe naho baturuka, ahashobora kuba habegereye, cyangwa aho umutima wabo wifuza ko bashyingura umuntu wabo.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bitewe n’uburyo urimo gukura, bigoye gushakira buri gace irimbi rikegereye, ahubwo harimo gushyirwa imbaraga mu gutekereza ubundi buryo bwo gushyingura bijyanye n’uko Umujyi ukomeza kugenda ukura, kugira ngo abantu bakomeze gushyingura ababo mu cyubahiro, ariko bitabangamiye n’iterambere ry’Umujyi.

Irimbi rya Nyamirambo riri mu Kagari ka Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, iryuzuye rikaba ari irisanzwe rishyingurwamo abatari abayisilamu, kuko ahasanzwe hashyingurwa abayisilamu ho hataruzura.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa amarimbi 39 ari mu bice bitandukanye byawo, arimo irya Rusororo riri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, n’irya Nyarugugu riri mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicuciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka