Abafasha abafunguwe gusubira mu muryango bemye bungutse amaboko

Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 60 bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze gufungurwa bagasubira mu muryango nyarwanda.

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), buheruka kubwira itangazamakuru ko mu bikorwa byo kwibasira abarokotse hari ibigirwamo uruhare n’abarangije ibihano.

Ibi ngo biterwa n’uko hari abasubira mu muryango nyarwanda bakagira uruhare mu bwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Rwanda, hari imiryango itandukanye itari iya Leta yigisha abagororwa bitegura kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko, uko bakwiye kuzitwara igihe bageze mu muryango nyarwanda.

Abakorera iyo miryango bavuga ko bimwe mu bikorwa bakorera abagororwa birimo kubigisha uko bazitwara, no gusaba imbabazi imiryango bahemukiye, kugira ngo bibafashe kwiyunga no kubana mu mahoro igihe bazaba bageze mu buzima bwo hanze y’Igororero.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda, Padiri Valens Niragire, avuga ko abo bibandaho cyane ari abahamijwe n’urukiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabategura kubana n’umuryango nyarwanda urimo abakorewe ibyaha.

Aha abagororwa bigishwa kumva ko barangije igihano kandi ubuzima bukomeza, bagiye kubana n’umuryango nyarwanda urimo n’abo bakoreye ibyaha, ku buryo hari abahitamo ku bushake kwandikira amabaruwa abo biciye babasaba imbabazi, kugira ngo babohoke mu mutima, bazashobore no kwakirwa.

Ni amabaruwa ashyikirizwa abo agenewe na bo bakaganirizwa, igihe cyagera bakabahuriza ku igororero bakagirana ibiganiro inshuro nyinshi, nyuma hakazabaho umuhango wo gutanga imbabazi bakiri mu igororero.

Iyo basoje igihano bakagera hanze, baherekezwa mu gihe cy’amezi atandatu bigishwa ndetse bakanahugurwa muri gahunda zitandukanye.

Padiri Niragire ati “Ayo mezi atandatu iyo arangiye ubona hari ubushake bw’ubwiyunge, dukora umuhango imbaga yose y’abakilisitu ibibona, tugatura igitambo cy’ukarisitiya, hakaba umuhango nyir’izina w’imbabazi.”

Yongeraho ati “Ni byiza ko umuhango w’imbabazi ukorwa nanone abantu babireba, kugira ngo wa muntu wakoze ibyaha bya Jenoside, byahamye, na we abyemere abisabira imbabazi, nagenda mu muhanda abantu bavuge bati uriya turabizi ko yasabye imbabazi, twiteguye kubana nawe mu muryango nyarwanda.”

Nyuma y’urwo rugendo bakomeza gukurikiranirwa mu matsinda y’ubudaheranwa, akomeza gutuma abasabye imbabazi n’abazitanze bakomeza guhura, kugira ngo babe abahamya ko imbabazi no kubana neza bishoboka, kandi ko hari umusaruro bimaze gutanga kuko imbuto zihari, zigaragarira mu buzima busanzwe bwa buri munsi bwabo.

Ku bijyanye n’igitera ibikunze kugaragara ku bagera mu miryango barangije ibihano bya Jenoside bahamijwe n’inkiko, bakongera kwijandika mu bwicanyi babukorera abarokotse kandi barigishijwe, uyu mupadiri yagize ati “ibyo ni agahomamunwa, ni ibyo kwamaganwa!”

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ufite intego yo gufasha abagororwa kubaka ubudaheranwa no gusubira mu muryango (DIDE), wo ukorera ibikorwa nk’ibi mu matsinda bita ‘Mvura nkuvure’, aho abagororwa bategurwa ibyumweru 15, nyuma yabyo abumva basaba imbabazi abo bahemukiye bagahuzwa bigakokorwa.

Umukozi wa DIDE Sophie Musabeyezu avuga ko abagororwa iyo barangije ibihano bahamijwe, ibikurikiyeho babirekera inzego zibanze, kuko ari zo ziba zifite inshingano zo gusubiza mu buzima busanzwe abantu bari bafunze.

Musabeyezu asanga kuba hari abigiswa ariko nyuma bakagaragara bijanditse mu byaha bifitanye isano n’ibyo bari bafungiye, biterwa na kamere y’umuntu, kubera ko atari ko abantu bose bumva kimwe ibyo bigishijwe, kuko hari abasigara ari ba biti bibisi.

Mu rwego rwo gukomereza mu mujyo wo kwigisha, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irateganya gahunda y’Itorero izafasha mu kwimakaza ubumwe, gukunda Igihugu no kwigisha abantu b’ingeri zose inshingano bahuriyeho nk’abenegihugu.

Ubuyobozi bw’iyo Minsiteri, buvuga ko izo gahunda ari ingenzi mu komora ibikomere, guharanira ubwiyunge n’ubumwe mu gihugu kigihanganye no gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Biteganyijwe ko Leta izafatanya n’imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, amakoperative, abarokotse Jenoside n’abo abafunguwe bahemukiye, mu guhugura abari bafungiwe ibyaha bya Jenoside kugira ngo bashobore gutanga umusanzu wubaka.

Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 20 bahamwe n’ibyaha bya Jenoside ari bo bakiri muri gereza zitandukanye. Barimo abakatiwe igifungo cy’imyaka 30 cyangwa munsi yacyo n’abakatiwe igifungo cya burundu.

U Rwanda ruteganya ko muri Gashyantare 2025 hazafungurwa ikigo kizajya kinyuzwamo abahaniwe ibyaha bya Jenoside benda kurangiza ibihano bakatiwe kugira ngo bazashobore kwisanga mu muryango nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka