Aba Agent ba BK bagiye kwemererwa kujya bafunguriza ababishaka konti
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK) bwatangaje ko bugiye guha aba agent bayo ubushobozi bwo kujya bafungurira abantu bose babishaka konti (Account) muri iyo banki.

Ni gahunda igamije kurushaho korohereza abakiliya, aho serivisi nyinshi za BK zigomba kujya zitangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bidasabye ko uyishaka abanza kujya ku cyicaro kugira ngo ayibone.
BK imaze igihe cy’amezi arenga atandatu itangije gahunda yayo yise ‘Nanjye Ni BK’, hagamijwe gutanga ibyiza bijyanye n’ibisubizo ku bibazo by’abakiliya babo, birimo gukora ubucuruzi, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi.
Ni gahunda ishoboza umukiliya gukoresha serivisi zose za banki atavuye mu rugo, ahubwo agakoresha telefone ye cyangwa mudasobwa, ikazongerwamo izindi serivisi zijyanye no kwizigamira mu buryo bwose umukiliya abikeneyemo, yaba iby’igihe kigufi cyangwa kirekire, gusaba inguzanyo, ku buryo umuntu ayisaba yibereye iwe mu rugo, aho yohereza ibyo asabwa akoreresheje telefone, akabona ibisubizo mu minota itarenze ibiri.

Mu rwego rwo gufasha abadashobora kwisabira izo serivisi bakoresheje ikoranabuhanga, kuri uyu wa kane tariki 03 Ukwakira 2024, ubuyobozi bukuru bwa BK, bwahuye n’aba agent babo batandukanye by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere turi hafi yawo, hagamijwe kubashimira ku mikorere myiza no kubahugurira gutanga serivisi nshya zirimo gufunguriza umuntu konte.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya bakora ku giti cyabo muri BK, Desire Rumanyika, avuga ko hari serivisi bari bamaze igihe barongeye ku zo aba agent bari basanzwe batanga, zirimo kwishyura inyemezabwishyu, amafaranga y’ishuri hakoreshejwe gahunda yishwe Urubuto, no kwishyura imisoro.
Ati “Ariko by’umwihariko tugiye kongeramo serivisi nshya muri uku kwezi turimo, ni iyo gufasha BK gufungura konte z’abakiriya, ni ukugira ngo bazane abakiriya bashya muri banki, urumva ko ari serivisi ikomeye cyane kuko bagiye gusa nkaho babaye irembo aho umuntu yinjirira, kuko serivisi za banki kugira ngo uzibone, ikintu cya mbere ukora ni ugufungura konti, rero bagiye kugira ubwo bushobozi bwo gufungura konte, tugiye kubibahugurira hanyuma mu minsi mike iyo serivisi ku ba agent ibone gutangira.”

Aba agent ba BK basanga gahunda yo guhabwa ubushobozi bwo kujya bafunguriza ababishaka konte, ije ikenewe, kuko izarushaho gutuma abakiriya babonaga biyongera.
Jean Bosco Hafashimana ukorera mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, avuga ko serivisi yo gufunguriza ababishaka konti ari nziza kubera ko igiye gutuma bongera abakiliya.
Ati “Biratuma twongera abakiliya, biratuma n’umukiliya twakiraga atumvaga umu agent icyo ari cyo, niyumva ko namufungurije konti, ni imbaraga zikomeye, azaza yisanga kandi avuga ati, BK abayihagarariye bafite ubushobozi, bivuze ko izatwongerera imbaraga n’icyizere mu bakiliya, ikanongera ibihembo twabonaga, kuko twe duhembwa dukurikije ibyo twakoze, urumva ko ari ishema kuri twe.”
Mugenzi we ati “Buriya iyo ufunguriye umukiliya konti, bituma abakiliya baza bakugana biyongera, kuko wa mukiliya wafunguriye konti azajya aza akwake n’izindi serivisi, ni ukuvuga ngo abakiliya twakiraga baziyongera, kandi iyo dukoze baduha komisiyo, n’izo konti nituzifungura bazaduha komisiyo.”

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi avuga ko icyo bashaka ari uko serivisi nyinshi z’imari zizajya zitangwa n’aba agent.
Ati “Turashaka ko mu minsi iri imbere muzashobora gufasha abantu gusaba inguzanyo, kugira ubwishingizi, kwizigamira, no gushora imari, muzi ko hari serivisi zimwe na zimwe zashyizweho n’ibigo dukorana nka BK Capital, kugira ngo abantu bizigamire by’igihe kirekire, turashaka ko aba agent bazajya batanga izo serivisi, ku buryo Umunyarwanda aho ari hose azashobora kubona serivisi zose zitandukanye ku ba agent.”
BK ifite aba agent barenga ibihumbi bitatu mu gihugu hose, bakaba bateganya kugira abagera ku bihumbi 10 mu mwaka utaha, mu rwego rwo kurushaho gufasha Abaturarwanda kugerwaho na serivisi za banki.

Ohereza igitekerezo
|
Ese konte yawe & Account umaze igihe kingana nimyaka 3 year utayikoresha yakomeza igakora &
Nigihe kinganiki kugira conte/ account bayifunge.
Ikinti warataye agakarita bit master card byagusaba gufunguza indi conte ?? Wabigenzute
Mutubwire murakoze yari Olivier
Muraho Olivier,
Mwahamagara 4455 babaha ubufasha bwose mukemeye.