Agnes Muhongerwa yiyemeje kurwanya umuco wo kwambara ubusa

Umugenzuzi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu(GMO), Agnès Muhongerwa, uherutse guhabwa inshingano, yarahiriye imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa, aho yaniyemeje kurwanya umuco wo kwambara ubusa mu Banyarwanda, kuko ngo ari uwo bakuye ahandi

Agnes Muhongerwa, umuyobozi mushya wa GMO
Agnes Muhongerwa, umuyobozi mushya wa GMO

Muhongerwa ari mu bayobozi baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba ari Umugenzuzi Mukuru wungirije ushinzwe Kurwanya Akarengane n’Ihohoterwa bishingiye ku buringanire muri GMO.

Mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu yabaye ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.

Perezida Kagame kandi yasabye inzego gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane n’urugomo byiganje mu ngo cyane cyane iz’abashakanye bamaranye igihe gito.

Ku bijyanye no kwambara ubusa, Muhongerwa yagize ati "Ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa se ikijyanye n’umuco mu gihugu, ubona ko hagiye hazamo imico itandukanye, u Rwanda rwaragutse, abazamo ni benshi kandi n’Abanyarwanda baragenda. Ibyo kwambara ubusa ni imico bagiye bavana mu bihugu by’amahanga ariko bidakwiye kuba ari umuco w’Abanyarwanda."

Ati "Icyo tuzakora dufatanyije n’izindi nzego ndetse n’Umuryango by’umwihariko, ni ukugaruka ku burere bw’abana hashingiwe ku muco."

Muhongerwa avuga ko bazajya mu mashuri no mu Itangazamakuru kwigisha umuco no kurwanya ihohoterwa, nk’uko yabisabwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ubwo yari akimara kwakira indahiro ye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yamushinze kugenzura uko inzego zitandukanye zirimo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu bigo(cyane cyane mu mashuri) no mu miryango.

Mukantaganzwa yibukije ko Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu(GMO), rufite inshingano ikomeye yo gukurikirana uko ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina byubahirizwa mu nzego zose, hagamijwe kurandura akarengane ako ari ko kose mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Mukantaganzwa avuga ko Umugenzuzi Mukuru wungirije wa Gender ushinzwe kurwanya akarengane n’ihohotera bishingiye ku gitsina, afite mu nshingano kwakira no gusuzuma ibibazo by’abaturage bijyanye n’akarengane n’ihohotera bishingiye kuri gender.

Yagize ati "Ndasaba Umugenzuzi Mukuru wungirije wa Gender ushinzwe kurwanya akarengane n’ihohotera bishingiye ku gitsina, gukorana n’izindi nzego mu bukangurambaga bukangurira Abanyarwanda kumenya uruhare rwabo mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina no gufasha abahohotewe."

Mukantaganzwa avuga ko ibi bizashoboka mu gukorana n’ibigo by’amashuri bakigisha abanyeshuri kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu mibereho n’imibanire yabo, hamwe no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mukantaganzwa asaba kandi GMO gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo urugero rwo guhana abakoze ibyaha by’ihohotera, ibyo gusambanya abana n’icuruzwa ry’abantu, rwiyongere.

Yibutsa uru rwego ko rugomba gukomeza gukora ubuvugizi no gufatanya n’inzego zibishinzwe, kugira ngo abangavu baterwa inda bakabyara bakiri bato babashe gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwe serivisi z’isanamutima kandi basubizwe mu mashuri.

Umuyobozi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko bazanasuzuma niba inyigisho zihabwa abagiye gushakana na nyuma yaho zikirimo gutangwa neza, kugira ngo hamenyekane impamvu y’amakimbirane mu bashakanye, cyane cyane abamaze igihe gito bashinze ingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye rwose komereza aho! Kwambara ubusa si umuco w’Abanyarwanda pe! Gusa bizagorana kuko mu babwara abenshi ni abakomeye. Ubundi Ikanzu cg Ijipo iri hejuru y’amavi uwo muntu aba yambaye ubusa pe! Hari n’abambara amapantaro agaragaza uko igitsina ke giteye. Muzarebe neza hari abagabo n’abasore bambara pocket down ikabije, udupantaro tw’uducupa,.... abo bose bazagirwe inama nibanga Kumva bajyanwe who bazatorezwa umuco.

Ndaje yanditse ku itariki ya: 31-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka