Kuri uyu mugoroba ruraba rwambikanye hagati ya Atletico Madrid na Athletic Bilbao mu mukino wa nyuma wa Europa League. Atletico Madrid iheruka gutwara iki gikombe cya mbere ku mugabane w’uburayi mu mwaka wa 2010, naho Athletico Bilbao irifuza kugitwara bwa mbere mu mateka yayo.
Gatete Fabien w’imyaka 30 afungiye kuri poste ya Polisi ya Nyamugari mu murenge wa Nyamugari, karere ka Kirehe azira kubura gitansi yakiyeho amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzatangira kumva ibirego bishinja Leon Mugesera kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012 isaa cyenda z’igicamunsi; nk’uko byatangajwe n’urwo rukiko uyu munsi tariki 09/05/2012.
Mu rwego rwo kunezeza ababagana no kunoza imikorere, guhera tariki 10/06/2012 Rwandair izongera ingendo zerekeza Johannesburg muri Afrurika y’Epfo uturutse i Kigali ndetse n’iziza i Kigali uvuye Johannesburg zive kuri enye zibe umunani mu cyumweru.
Kayijamahe utuye mu murenge wa Gitoki, akagari ka Cyabusheshe mu karere ka Gatsibo yashatse kwicisha umwana we isuka bapfuye iseri ry’imineke ariko Imana ikinga ukuboko aramukomeretsa gusa.
Rumwe mu rubyiruko rwahawe amahugurwa ku kurinda amakimbirane no kwiteza imbere binyuze mu mushinga USAID/IREX Youth for Change, rwemeza ko muri rusange ruhangayikishwa n’icyo gukora kurusha ibibatanya.
Binyuze muri ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, u Rwanda rwakiriye inama y’umuryango w’itumanaho ku isi (International Telecommunication Union) ifite insanganyamatsiko ivuga iti “Isakazamakuru rikoresha ikoranabuhanga rigere kuri bose” (Equitable Access to ICT).
Umugabo w’umuhinzi wo mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Kailash Singh amaze imyaka 37 atarakoza amazi ku mubiri we cyangwa ngo yiyogosheshe umusatsi, ubu ureshya na metero imwe na centimetero umunani (1,8 m) z’uburebure.
Umuyobozi wa polisi ya komisariya ya Yumbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi bantu babiri bivuganywe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gace ka Punia mu ntara ya Maniema tariki 05/05/2012.
Minisitiri ushinzwe impunzi, Gatsinzi Marcel, arasaba abakurikiranira hafi impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba guhaguruka bagahashya bivuye inyuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuvugwa muri iyo nkambi.
Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona imiti, farumasi z’uturere twose mu gihugu zahawe imodoka zabugenewe zizajya zigemura imiti mu yandi ma farumasi muri utwo turere.
Urukiko rw’ibanze rwa Bugesera rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, wari umaze iminsi 6 afunzwe.
Abaturage batuye mu mudugudu w’Ubwiza, akagali ka Bugoyi mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu baratabariza inzego z’ubutabera kubasubiza uburenganzira ku butaka bahawe mu 1996 n’akarere ka Rubavu nyuma bugatezwa cyamunara.
Abanyeshuli 10 b’abakobwa biga mu ishuli ryisumbuye rya Kamasha riri mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngorororero barimo kuvurirwa mu bitaro bya Muhororo kuva tariki 06/05/2012 kubera ihungabana batewe no gukubitwa k’umwe muri bo.
Nsengumukiza Theogene w’imyaka 25 y’amavuko, kuwa kabiri tariki 08/05/2012, yahawe ku mugaragaro miliyoni ye y’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye muri tombola.
Umurambo w’umwana w’umwaka umwe n’amezi arindwi watoraguwe ku mugezi wa Giseke uri hagati y’akagari ka Zivu n’aka Cyamukuza umurenge wa Save mu karere ka Gisagara tariki 05/05/2012.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Actros yafunze umuhanda imodoka nini zinanirwa gutambuka kuva saa cyenda z’igicamunsi tariki 08/05/2012 kugeza nojoro. Iyo kamyo yaranyereye inanirwa kuzamuka ahitwa mu Kamiranzovu.
Umunyeshuri witwa Niyigaba Eric w’imyaka 8 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Kigina yagonzwe n’imodoka tariki 07/05/2012, mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yavaga ku ishuri ajyanwa ku bitaro bya Kirehe yitaba Imana bakihamugeza.
Umwana w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 10 bo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Sovu mu kagali ka Rutovu bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura yarituye umusozi ugakubita igikuta cy’inzu bari baryamyemo mu rukerera rwa tariki 08/05/2012. Mushiki wabo bari kumwe we yarakomeretse akaba arimo kuvurwa.
Abagize inteko ishinga amategeko n’abaganga baturutse mu gihugu cya Haiti bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, bashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV).
Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze, Gatsinzi Marcel, kuwa kabili tariki 08/05/2012, yakinguye ku mugaragaro ubwiherero 14 bwa kijyambere bwubakiwe impunzi z’Ababanyekongo ziba mu nkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.
Mu gitondo cya tariki 08/05/2012 impunzi 2816 z’Abanyekongo zituye mu gace ka Kibumba zahungiye mu Rwanda zinyuze ku mupaka muto wa Gasizi mu karere ka Rubavu ariko mu masaha ya saa cyenda zitangira gusubira iwabo.
Nigeria, igihugu kiri kurangwamo amakimbirane aganisha ku ntambara, kugeza ubu ntiremeza niba ikibuga kizaberaho umukino wo kwishyura ikipe y’igihugu “Amavubi” izakinamo n’iya “Nigeria Super Eagles” tariki 14/06/2012 cyahinduwe, nk’uko bisanzwe bigenda ahandi.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu bayobozi bakuru 700 bazitabira ihuriro rya 22 rizaganira ku bukungu bw’isi muri Afurika, rizateranira i Addis Abeba muri Ethiopia, guhera tariki 09 kugeza 11/05/2012.
Urukiko rw’Arusha Urugereko rw’ubujurire rwagabanyije igihano cy’igifungo cya burundu rwari rwaraciriye Major Aloys Ntabakuze kigera ku myaka 35, naho igihano cya burundu cyahawe Lieutenant Ildephonse Hategekimana n’igihano cy’imyaka 30 cyahawe umucuruzi Gaspard Kanyarukiga bigumaho.
Umugabo witwa Gatera yatorotse umurenge wa Ngoma yari atuyemo kuko ashakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 15, wiga mu mashuri abanza avuze ko yamufashe ku ngufu.
Umugabo witwa Niyonsenga utuye mu kagari ka Cyahi, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, aregwa gutema mu mutwe mwene se witwa Barekeriyo.
Imishinga n’ibikorwa bikorerwa mu magereza yo mu Rwanda, byagize inyungu ingana na miliyoni zirenga 356 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe Amagereza mu Rwanda (RCS), Paul Rwarakabije.
Imodoka ya kompanyi “GAGAA” itwara abagenzi yavaga i Burundi yerekeza muri Uganda, yishe umwana w’umukobwa imugonze, mu mpanuka yabereye mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.
Ikipe ya Volleyball y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authority, igiye guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya, yiyemeje kuzitwara neza mu marushanwa azahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, ku mugabane wa Afurika.
Irimbi ry’abami riherereye Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda mu gihe cya cyera, risigayemo imva imwe yonyine y’Umwami Kigeli IV Rwabugili, mu gihe mu Rwanda habaye abami barenga 32.
Kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012, abantu bane bakomoka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Gasabo na Nyanza , bishwe n’amazi mu mpfu zitandukanye kandi zitunguranye.
Abanyeshuri 30 biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya EAV-Mayaga, giherereye mu murenge wa Muyira akarere ka Nyanza, mu minsi ibiri ishize bibasiwe n’ikibazo cy’ihungabana, bigera n’aho ubuyobozi bwohereza batanu muri bo mu miryango yabo
Inteko y’abacamanza bo mu mujyi wa Boston, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Mbere yafunze umugore witwa Prudence Kantengwa, azira kubeshya urukiko ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nka murumuna we nawe ufunzwe.
Imitungo y’abatuye ahazubakwa Ikibuga cy’ndege Mpuzamahanga cya Bugesera igiye kubarurwa, ariko ubuyobozi bugasaba amasosiyete yatsindiye iryo soko kuzirinda amarangautima mu gihe cyo kubarura imitungo y’abaturage.
Abacamanza icyenda batoranyijwe guca imanza za nyuma Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012 nibwo barahiriye kuzuzuza inshingano zabo.
Amahagurwa y’iminsi ibiri yiga ku mikoreshereze y’imiyoboro y’insinga z’itumanaho zinyura mu inyanja (Submarine Cables) yatangiye i Kigali muri Serana Hotel kuri uyu wa mbere tariki 07/05/2012.
Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze, Gatsinzi Marcel, ateganya gasura inkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi, intara y’uburengerazuba kuri uyu wa kabiri tariki 08/05/2012.
Ikigo cy’itumanaho cya Airtel, kuri uyu wa mbere taliki 7 Gicurasi 2012, cyamuritse ku mugaragaro promotion yiswe ‘’yagaruze’’ ku mufatabuguzi wese wayo. Uko umuntu ashyize amafaranga muri telefoni ye azajya asubizwa umubare ungana n’ayo yashyizemo ku munsi ukurikiyeho.
Ikamyo bw’ubwoko bwa Fuso yagonze inzu y’ubucuruzi iri muri gasentere ka Gakenke mu karere ka Gakenke mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 06/05/2012 inzu isenyuka imbere.
Mu gitondo cya tariki 07/05/2012 mu mujyi wa Nyanza humvikaniye induru nyinshi zikomeye nyuma y’uko umushumba waje agemuye amata muri uwo mujyi atsindiye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda muri tombola yiswe New Gaming Africa.
Umuryango mpuzamahanga w’abagore babana na virusi itera SIDA (ICW) urasaba ko amabanki akorera imirimo yayo mu Rwanda akwiye korohereza ababana na virus itera SIDA kubona inguzanyo kuko bimaze kugaragara ko zanga kibaha inguzanyo.
Umugabo witwa Hageninama Cyriaque wo mu Karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gucura umugambi wo kwivugana umugore we, Bajeneza Leonie amuhora ko yari yanze ko bagurisha ikibanza hanyuma amubuze yirara mu rutoki akarutemagagura.
Ishuri rya Gisirikare ryo muri Nigeria riri mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru, mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda, mu bikorwa byarwo bitandukanye birimo guhosha amakimbirane no kubungabunga amahoro ku isi.
Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Huye, umurenge wa Mbazi, akagari ka Rwabuye, umudugudu wa Kabeza, yafashwe ashaka kwiba telefone igendanwa mu biro by’umurenge tariki 07/05/2012.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango bwatangiye igikorwa cyo kubaka urwibutso ruzashyingurwamo imibiri y’inzirakarengane zafungirwaga muri uyu murenge mbere y’uko zijyanwa n’interahamwe kurohwa mu mugezi wa Nyabarongo.
Mutabaruka Venuste w’imyaka 20, ubarizwa mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, akagari ka Matyazo mu mudugudu wa Ruvuzo, yatawe muri yombi na local defence zikorera mu kagari ka Butare, ubwo yafatanwaga ibikoresho batindisha amateme agiye kubigurisha mu Rwabayanga.