Abitabiriye imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Agrishow) ryabaga ku nshuro ya 17, barasaba ko bajya bagira igikorwa kiribanziriza (Mini Agrishow) bajya bamurikiramo ibikorwa byabo mu rwego rwo gutegura imurikabikorwa nyirizina rya Agrishow.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko yatangiye kugira umubare yifuza w’imbangukiragutabara(ambulance), ndetse ikaba irimo kuzegereza abaturage, ariko ngo haracyari ikibazo cyo gutinzwa mu nzira n’umubyigano w’ibindi binyabiziga.
Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup 2024), nyuma yo gutsindira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri penaliti 6-5 mu mukino wahabereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ari mu bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro ba mbere bageze i Kigali aho bitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, riba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Mu gihe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arahirira kuyobora u Rwanda muri manda aherutse gutorerwa, hari urundi rugendo rukomereza ku byakozwe muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rumaze rubohowe.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025. Perezida w’iyi kipe, Nkurunziza David, yatangaje ko iyi ikipe ije muri shampiyona kuyitwara kuko umupira ukinirwa mu kibuga gusa.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ni umunsi w’amateka ku Rwanda n’Abanyarwanda kuko aribwo Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
Ku nshuro yaryo ya mbere rikinwa mu Rwanda, irushanwa rya Rwanda Cup ryegukanywe n’ikipe ya APR BBC itsinze REG BBC amanota 110 kuri 92.
Banki ya Kigali (BK) yahembwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa beza b’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi (Agrishow) ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Karere ka Gasabo ku nshuro yaryo ya 17.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024 yakiriye mu biro bye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong, ari kumwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza y’ubuvuzi ya Butaro, University of Global Health Equity (UGHE), Dr. Jim Yong Kim.
Indege ya kompanyi yitwa VoePass yo muri Brazil yari itwaye abantu 62 yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024 ubwo yari igeze muri Leta ya Sao Paulo muri icyo gihugu.
Mu gihe ibitero by’Ingabo za Ukraine bikomeje kwibasira agace ko ku mupaka wa Koursk mu Burusiya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko u Burusiya nabwo kuri iyi nshuro, bugomba kumva neza ingaruka z’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022.
Minisiteri y’Uburezi irasaba abarimu kwita ku myigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko hakigaragara abanyeshuri barangiza amashuri abanza batazi kucyandika neza, ibyo bikaba byagira ingaruka ku gutegura abarimu n’abakozi b’ejo hazaza.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya, yakirwa n’umwe mu bantu bazwi mu gutegura ibitaramo bikomeye witwa Big Ted ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Kenya.
Mu ngingo zidasanzwe z’Itegeko rishya rigenga Abantu n’Umuryango, harimo izibuza umuntu mukuru gutagaguza umutungo w’urugo, ku buryo urukiko ruhita rumushyiriraho umujyanama (cyane cyane uwo bashakanye), akaba ari we ugena uburyo umutungo ukoreshwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abagize Itorero Indangamirwa kurwanya ingengabitekerezo y’abashaka kugarura ubutegetsi bushingiye kuri rubanda nyamwinshi.
Mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasore babiri bari abakozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya EFEMIRWA Ltd, baguye mu kirombe.
Abasenateri baturutse muri Jordanie baganiriye n’inzego zitandukanye ku mahirwe ajyanye no gushora imari mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa Lt Gen Huang Xucong n’itsinda ayoboye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Umunya-Cameroon Issa Hayatou wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yitabiye Imana mu Bufaransa abura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 78.
Muri Brazil, umwe mu babyeyi wari waje gushyigikira umukobwa we mu irushanwa ry’ubwiza ryaberaga mu gace ka Altamira, ntiyanyuzwe n’umwanya wa Kane uwo mukobwa we yagize, biramurakaza afata imbunda aza kurasa ku bakemurampaka, ntibyamuhira araswa n’inzego z’umutekano zarindaga aho ibirori byaberaga.
Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, akaba ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA) ndetse na Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’iri huriro.
Abambutsa abantu n’ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira za panya ku ruhande rw’Akarere ka Burera bazwi ku izina ry’Abafozi, basabwa gucika kuri iyo ngeso, ahubwo bakayoboka indi mirimo yemewe, mu kwirinda gukomeza gutiza umurindi ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Perezida William Ruto wa Kenya kureka gukoresha ingufu z’umurengera ku baturage bigarambya ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi sitasiyo ya Nyagatare na Gatsibo, Kayumba John, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwegereza aborozi ubuvuzi bw’amatungo hagiye kubakwa amavuriro y’ubuvuzi bw’amatungo 20 mu Gihugu cyose ariko habeho umwihariko mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Mu bukangurambaga bwo konsa umwana bwatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 7 Kanama, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’iburengerazuba, mu butumwa bwagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite ubuzima n’imikurire y’umwana mu nshingano, bwagaragaje ko nta kintu na kimwe gisimbura amashereka.
Remera y’Abaforongo iherereye ahahoze ari mu Buriza, ahateganye n’u Busigi. Ubu iri mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Migendezo, Umudugudu wa Remera. Forongo uvugwa aho ni mwene Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I. Azwiho kuba yarambitsweho na se Sekarongoro umucengeri wo gutsinda (…)
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho ririmo umunyabugeni uri kumurika ibihangano avana mu mabuye.
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, Valentine Rugwabiza, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga rwahuriye mu biganiro byateguwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace ku bufatanye n’umuryango witwa Good News International, baganirizwa ku ngingo zitandukanye zibafasha gutegura ahazaza habo heza.
Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri.
Mu gihe mu Rwanda harimo kwitegurwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, ateganyijwe kuba guhera tariki 16-17 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yatangeje uburyo abagize uwo mutwe batorwamo n’ikigenderwaho.
Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE iratangaza ko kuva uburwayi ubushita bw’inkende (Monkeypox) bwakwaduka mu Bihugu by’abaturanyi, mu Rwanda habonetse gusa abantu babiri barwaye, umwe akaba akivurwa undi akaba yaravuwe agakira agasezererwa.
Perezida Félix Tshisekedi yashinje ku mugaragaro uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila, kuba ari we watangije Alliance Fleuve Congo (AFC), umutwe wa politiki ufite n’igisirikare kiyobowe na Corneille Nangaa.
Kuva tariki ya 04 kugera ku ya 06 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira inama Nyafurika yiga ku bibazo bikibangamiye urwego rw’ingufu ku Mugabane, ifite insanganyamatsiko igamije “Guhindura Urwego rw’Ingufu muri Afurika, hagamijwe kugira ejo hazaza heza”.
Israel Mbonyi, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba kandi umwe mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agiye gutaramira muri Uganda.
Muri Indonesia, umugabo w’imyaka 45 yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu ituma adashaka umugore kandi akuze ndetse agahora amwereka ko kuba angana atyo atarashaka ari ibintu bitangaje cyane.
Mu gihe imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho ikomeje, abaturage bo mu Karere ka Burera n’abakagenderera, bari bamaze imyaka myinshi banyotewe no kugira umuhanda uri kuri uru rwego, ngo ubu icyizere ni cyose cyo kuba mu gihe kidatinze uzaba wamaze kuzura, bakoroherwa n’ubuhahirane.
Muri Sudani, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bahanganye n’ikibazo cy’inzara no kutabona ibyo kurya bihagije, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Ishyirahamwe ry’Abaganga Batagira Imipaka Médecins Sans Frontières (MSF), ryatangaje ko abantu 654 ari bob amaze kwicwa n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (mpox).
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho byamanutse hagendewe ku byari biriho kuva mu mezi abiri ashize.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wavuze ko mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura habonetse imibiri 18 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Mbere yo gutangira shampiyona ya 2024-2025, Ikipe ya Musanze FC yasinyishije umukinnyi ukina afasha ba rutahizamu Salim Abdalla wakiniye amakipe nka URA FC na SC Villa zo muri Uganda.
Abatuye mu Kagari ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru barashima kuba baragejejweho amashanyarazi, bakavuga ko batunganyirijwe n’umuhanda batera imbere.
BK Foundation n’Ibigo bitanu bifatanyije gushyira mu bikorwa umushinga ‘Igire’, basinyanye amasezerano azafasha urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu bice bitandukanye by’Igihugu mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwiyubaka no kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage bagenerwa inkunga zitandukanye, zirimo no guhabwa inka muri gahunda ya ‘Gira Inka Munyarwanda’, kurushaho gukora cyane kugira ngo barusheho kwigira.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka riri kuba ku nshuro ya 27, Umujyi wa Kigali nawo wararyitabiriye aho urimo kumurika ibyo ukorera umuturage birimo na serivise bakenera mu by’imyubakire n’ubutaka kugira ngo n’ufite ikibazo afashwe guhabwa umurongo wo kugikemura.
Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ubukerarugendo ku musozi wa Nengo uzwiho amateka y’intambara ya mbere y’Isi yose no kugira umwihariko wo kugaragaza ubwiza bw’umujyi wa Gisenyi.
Bamwe mu bagore binjizaga ibiyobyabwenge mu Gihugu (abafutuzi), bavuga ko babagaho mu buryo bw’ibyihebe kandi ntibagire icyo bakuramo uretse igifungo ariko ngo aho babirekeye bihangiye indi mirimo kandi yatumye baba abagore bashoboye batunze ingo zabo.