Weekend ya Pasika isanze Abakiristu bafite akabyiniro kabo

Wari uzi ko habaho akabyiniriro k’abakirisitu? Yego! Ora Center iherereye Kicukiro yateguye Christian Dance Party and Games. Ni ibirori cyangwa se akabyiniriro kari buze kuba karimo umuziki uhimbaza Imana, ibyo kunywa bidasembuye ndetse n’imikino itandukanye kandi ihesha Imana icyubahiro. Bamwe mu bari bwitabire kano kabyiniriro harimo n’umuhanzi Aline Gahongayire na DJ Shekinah Pink. Akabyiniro ka gikirisitu karaba kuri uyu wa gatanu tariki 3 Mata, guhera saa tatu z’ijoro.

Mu gusoza, abahanzi b’injyana ya gospel Ben & Chance bateguye igitaramo Easter Jubilee. Iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi ba gospel nka Papy Clever na Dorcas, ndetse na Alicia na Germaine. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku cyumweru, ku munsi wa Pasika, guhera saa cyenda z’amanywa.

Mu gihe abanyarwanda binjiye muri weekend ndende izarangira ku wambere, ni ukuvuga iminsi ine yose y’ibyishimo, banashyiriweho ibikorwa bitandukanye bizabafasha kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika byaba iwabo mu rugo, mu rusengero, ndetse n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu benshi.

Dore hamwe mu hantu hazagufasha kugira weekend nziza guhera kuri uyu wa gatanu kugeza ku wa mbere.

Imikino y’abana izaba ari myinshi muri iyi weekend

Inzozi Park iherereye I Gahanga mu karere ka Kicukiro yateguye imikino y’abana itandukanye yiganjemo ibyicungo by’ubwoko butandukanye ndetse n’indi mikino y’abana. Kuva tariki 3 Mata kugeza 6 Mata, Inzozi Park izaba yanateguye ibiciro bidasanzwe ku biribwa bitandukanye, ku babyeyi n’abana bazabasura kuri ayo matariki.

Queen Park Entertainment nayo yateguye gahunda zihariye ku bana bifuza kwizihiza Pasika. Hagati ya tariki 3 na Tariki 5 Mata, bimuriye ibikorwa byabo I Gikondo ahasanzwe habera Expo, aho abana bateguriwe imikino itandukanye, ibyicungo, ndetse n’ibyo kurya bizabashimisha.

Spiderman Game Center iherereye i Masaka nayo yateguye Easter Celebration ihera kuri uyu wa gatanu tariki 3 Mata kugeza ku wa mbere tariki 6 Mata. Abana n’ababyeyi bazitabira ibi birori bazerekwa umukino usobanura ipfa n’izuka rya Yezu; abana kandi bazakina imikino itandukanye irimo uwo gushakisha amagi ya Pasika (Easter Egg Hunt), ubufindo, gushushanya ku isura (face paint), n’indi myinshi.

Zaria Court I Remera nayo yateguye imikino y’abana mu cyo bise Easter Weekend ihera tariki 3 Mata kugeza ku cyumweru tariki 5 Mata.

Ku wa gatandatu tariki 4 Mata, Bicu Lounge iherereye Kimihurura, yateguye ibirori by’abana “Kids Easter Festival”, aho abana bazabasha gukina imikino itandukanye no kujya mu byicungo bizaba byabateganirijwe.

Muri Kigali Universe iherereye mu nyubako ya CHIC, ku cyumweru tariki 5 Mata, ababyeyi n’abana bazabasha gukina imikino itandukanye irimo gushakisha amagi ya Pasika (Easter Egg Hunt) ku bana ndetse na “bowling” ku bakuru: byose biherekejwe n’icyo kunywa n’icyo kurya.

Abakuru bashaka kwishimisha batari kumwe n’abana nabo iyi weekend izabaryohera
Kuri uyu wa gatanu umuhanzi Davis D araba arimo gutaramira abari busohokere muri Paddock Lounge iherereye Kicukiro.

Umuhanzi wa Kinyatrap, Logan Joe, we arataramira muri Koolside Lounge nayo iri Kicukiro.

Ku bakunzi b’injyana gakondo, kuri uyu wa gatanu Itsinda ry’Indashyikirwa riraba ririmo gucurangira muri Sky Sports Lounge iherereye I Remera.

Aha muri Sky Sports Lounge kandi ku wa gatandatu tariki 4 Mata, hazabera ibirori byahawe izina rya “Blue Print”, bizasusurutswa n’aba DeeJays batandukanye barimo DJ Pukie, DJ Energy, DJ Yash, n’abandi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka