Weekend y’umunsi w’umugore: Birabera he ?

Mu gihe ku cyumweru tariki 8 Werurwe ku isi hose hazaba harimo kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore, muri izi mpera z’icyumweru hateganyijwe gahunda nyinshi zifite aho zihuriye n’uyu munsi.

Holi Festival
Holi Festival

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, inzu y’imyidagaduro ya Mundi Center yongeye gutegura ibirori ngarukakwezi bizwi ku izina rya “House of Queens.” Kuri iyi nshuro ibi birori bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti “I’m every woman” cyangwa se “Ndimo buri mugore” umuntu agenekereje mu Kinyarwanda.

Ibirori bya “House of Queens” biteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, bizitabirwa n’abagore mu ngeri zitandukanye harimo na DJ Higa uzasusurutsa abazabyitabira. Muri ibi birori kandi hazabaho n’igikorwa cyo kwerekana no kugurisha bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi by’abagore.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, muri Goethe Institut iherereye mu Kiyovu, haratangizwa imurika ry’ubukorikori ryateguwe n’umuhanzi Angella Ilibagiza. Ni imurika yahaye izina rya “We had no choice in it” bishatse kuvuga ngo “Nta ruhare twabigizemo” umuntu agenekereje mu Kinyarwanda; ryerekana uburyo umugore yari yarasigajwe inyuma mu Rwanda rwo hambere, ariko n’uburyo ari umuntu umaze kugira ikintu ageraho kandi ufite ushoboye.

Ilibagiza avuga ko iri murika rigamije kwigisha, kurinda uburenganzira bw’umugore, kumuha ubushobozi ndetse no kuzana impinduka mu muryango nyarwanda mu bijyanye n’uburenganzira bw’umugore.

Imurika rya “We had no choice in it” rizarangira tariki 18 Werurwe 2026.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore kandi, akabari kazwi nka Bicu Lounge kateguye ibirori byahawe izina rya “Female Forces.” Ni ibirori bizasusurutswa n’umuhanzi Ariel Wayz ari kumwe na DJ Alida. Bicu Lounge iherereye Kimihurura.

Niba uri umukunzi w’injyana ya R&B, kuri uyu wa gatandatu itsinda rya Spin the Block ryateguye ibirori bihuriza hamwe abahanzi b’injyana ya R&B, ariko umwihariko ukaba ari uko ari abahanzi b’igitsinagore bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha iyi njyana ku isi hose. Ibirori bya Spin the Block: R&B Divas Edition bizabera muri Kōzo iherereye Kimihurura, biyoborwe n’umunyamakuru Zuba Mutesi.

Niba kandi uri umukunzi w’injyana nyarwanda zo ha mbere, nawe kuri uyu wa gatandatu washyizwe igorora! Akabari kitwa Lemon gaherereye Kimihurura, kabateguriye ijoro ry’injyana nyarwanda zigeze gukundwa mu myaka yashize.

Mu zindi gahunda ushobora gukora kugira ngo ugire weekend nziza harimo n’ibirori bya Holi. Holi, izwi nanone ku izina ry’iserukiramuco ry’amabara (festival of colors), ni ibirori bifite ishingiro mu muco w’abahinde, bikaba ari ibirori byo kwishimira ko ibihe by’ubukonje birangiye, ndetse no gutsinda kw’icyiza hejuru y’ikibi. Hano mu Rwanda ibyo birori bizizihirizwa muri Mamba Sports Padel iherereye Kimihurura.

Hanyuma niba ukunda gukora siporo yo kuzamuka imisozi (hiking), HOA 360 bateguye urugendo rwo kuzamuka umusozi wa Huye. Abazitabira runo rugendo bazagenda ibilometero 40 mu minsi ibiri, ni ukuvuga tariki 7 na tariki 8 Werurwe 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka