Umunyabigwi David Attenborough Agejeje Ingagi zo mu Rwanda kuri Netflix
Umwongereza uzwi cyane mu bijyanye n’ibidukikije witwa David Attenborough, agiye gushyira hanze filime mbarankuru igaruka ku ngagi zo muri Pariki y’u Rwanda y’Ibirunga yise "A Gorilla Story: Told by David Attenborough".
Iyi filime mbarankuru yakozwe na kompanyi ya Silverback Films, igaragaza mu buryo bwimbitse ubuzima n’amateka y’ingagi Attenborough yahuye nazo bwa mbere muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu myaka hafi 50 ishize.
Iyi filime izajya kuri Netflix tariki 17 Mata 2026, David abara inkuru idasanzwe y’uburyo yahuye bwa mbere n’umwana w’ingagi witwaga Pablo, akagaragaza urugendo rwe mu mikurire, kugeza Abaye (Silverback) Ingagi y’Ingabo iyoboye izindi, ndetse n’uburyo abayikomokaho babayeho muri iki gihe.
Attenborough, avuga ko ubwo yageraga aho izo ngagi ziherereye, by’umwihariko itsinda ryari rigizwe n’ingagi n’ingore n’abana bazo, yatunguwe no kuba zaramwemereye kuzegera, ibintu afata ko bitari bisanzwe.
Mu gace gategurira abantu kuzareba iyo filime mbarankuru, Attenborough, yagize ati: “Ndabyibuka bwa mbere nahuye n’ingagi zo mu misozi miremire [.....], zatwemereye kuzegera.”
Akomeza avuga ko muri uwo mwanya, aribwo yahuye n’akana k’ingagi, ati: "Numvise hari ikintu kinkoze ku birenge ndebye hasi, nsanga ari akana k’ingagi kitwaga Pablo".
Attenborough yavuze ko ibyabaye muri uwo mwanya, yabifashe nka kimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umwuga we wose wo gukora za filimi zigaruka ku bidukikije ndetse igitekerezo cyo gukora inkuru y’urugendo rwa Pablo rutangirira aho.
Muri iyi filime mbarankuru, abazayikurikira bazibonera urugendo rw’ubuzima bw’ingagi Pablo uko yakuriye mu ishyamba rigize Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ikaza kuba Silverback (Ingagi y’ingabo iyoboye izindi), ndetse ikanerekana uko urubyaro rwayikomktseho rubayeho kugeza n’uyu munsi.
Iyi nkuru kandi igaragaza uburyo ingagi zibaho mu muryango, uko ziyoborwa n’uruhare zigira mu bidukikije, aho bizafasha abazayireba gusobanukirwa neza ubuzima bw’izo nyamaswa zidasanzwe.
Attenborough agaragaza ko guhura kwe na Pablo byahinduye cyane imyumvire ye ku nyamaswa n’akazi ke muri rusange.
Avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi filime mbarankuru, yari agamije kugira uruhare mu kwibutsa isi akamaro ko kurinda Ingagi, kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kuzirengera
no gukomeza gukangurira abantu kwita ku bidukikije.
Iyi filime mbarankuru abazayikurikira bazibonera amashusho yihariye, harimo aya kera agaragaza igihe Attenborough yahuraga bwa mbere n’izo ngagi
n’andi mashusho mashya agaragaza uko ubuzima bwazo buhagaze ubu. Byose bikaba bigamije guhuza amateka ya kera n’ayu munsi mu kugaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gusigasira umurage wazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|