Umuhanzi Bwiza yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden ku mishinga ijyanye n’umuziki

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri i Stockholm, muri Sweden, yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Dr Diane Gashumba baganira ku gitaramo ahafite n’indi mishinga ijyanye n’umuziki.

Bwiza ari muri Sweden aho yitabiriye igitaramo giteganyijwe tariki 7 Werurwe 2026, cyiswe ’Celebrating Women’s Day’, kikaba kizabanziriza umunsi nyir’izina wahariwe abagore wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka ku Isi.

Bwiza na Ambasaderi Gashumba kandi baganiriye no ku bijyanye n’uburyo umuziki wakomeza kwifashishwa mu guhuza Abanyarwanda baba muri Sweden n’i Burayi muri rusange mu rwego rwo gukomeza kubakundisha Igihugu cyabo.

Igitaramo cya Bwiza muri Sweden kizabanziriza uruhererekane rw’ibitaramo mpuzamahanga azakorera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi. Ibi byiswe ’Bwiza Home World Tour’ biteganyijwe gutangira muri Kamena 2026. 

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka