Turashaka ko ubuhanzi buva mu nzu z’imyidagaduro - Rumaga ku iserukiramuco Siga Art Festival
Ku nshuro ya mbere mu Karere ka Huye hagiye kubera iserukiramuco ry’Ubuhanzi mu Rwanda ryiswe "Siga Arts Festival" rizahuza abahanzi b’ibyamamare batandukanye aho ritegerejweho kuba intambwe ikomeye mu kubaka urubuga ruhoraho rw’ubuhanzi.
Ni iserukiramuco rigiye gutegurwa n’ubuyobozi bwa Kompanyi y’umusizi Rumanga (Siga Rwanda) rikazabera mu Karere ka Huye kuva tariki 19 kugeza ku ya 21 Werurwe, aho ateganya ko rizajya rizenguruka Igihugu kandi bigakorwa buri mwaka.
Umusizi Rumaga avuga ko mu gutegura iki gikorwa uyu mwaka, yifuje ko ibigendanye naryo byose bizabera mu Karere ka Huye, mu rwego rwo guha agaciro aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’amateka n’umuco w’u Rwanda.
Ati: “Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya ritangirira.Turashaka ko ubuhanzi buva mu nzu z’imyidagaduro gusa bukagera no mu baturage bose.”
Rumaga avuga kandi ko igitekerezo cyo gukorera iri serukuramuco mu Karere ka Huye cyaje nyuma y’uko ahawe umusozi wa Kiruri ufatwa nko ku gicumbi cy’abasizi kugira ngo awubyaze umusaruro binyuze muri sosiyete ye Siga Rwanda.
Yagize ati: "Igitekerezo cyo gutangiriza iri serukiramuco i Huye gishingiye ku mateka afitanye isano n’Umusozi wa Kiruri, ufatwa nk’umusozi w’ubuhanzi. Twabonye ko ari ho hantu heza ho gutangirira umushinga ugamije kuzavamo urubuga rw’igihugu rw’abanyabugeni n’abahanzi."
Ku wa 8 Mutarama 2026, nibwo Junior Rumaga yagiranye amasezerano n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange amuha umusozi wa Kiruri.
Rumaga yavuze ko uretse amateka uyu musozi ubitse, ari umusozi mwiza ubereye ubukerarugendo, bityo ahamya ko kimwe mu byo agiye kwitaho ari ukuhubaka nk’ahantu nyaburanga h’ubukerarugendo.
Ati “Ndifuza gutanga umusanzu wanjye nk’umuhanzi mu kongera ibyo igihugu cyinjiza binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku buhanzi, guhabwa uyu musozi n’igihugu mbifata nko kongera kuduha amahirwe ngo twerekane icyo Imana yaduhaye.”
Biteganyijwe ko abahanzi bazasusurutsa abazaryitabira barimo Massamba Intore, Kevin Kade, Christopher Muneza, Juno Kizigenza, Alyne Sano, Element Eleeeh, Riderman, Mani Martin, Titi Brown, Fally Merci, Rusine, Jules Sentore, Diez Dolla, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Dola, Bwiza, Ibyanzu (Itsinda ry’abasizi), abanyarwenya ba Gen Z Comedy n’abandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|