Tour du Rwanda Festival igarutse ku nshuro ya kane

Mu gihe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda rikomeje gukura no gukundwa, n’ibirori biriherekeza bizwi nka Tour du Rwanda Festival bigiye kongera kugaruka ku nshuro ya kane, bikaba byitezweho gususurutsa abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro hirya no hino mu gihugu.

Abahanzi bateganyijwe
Abahanzi bateganyijwe

Abahanzi bamaze gutangazwa ko bazaririmba muri ibi bitaramo ni Bushali, Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi King, Dj Marnaud, Symphony Band na Ruti Joel uzaba ubigaragayemo ku nshuro ya mbere.

Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo guherekeza irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, bikaba bizabera mu mujyi wa Huye, Rubavu, Musanze n’i Kigali ku munsi wa nyuma w’isiganwa.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rizakinwa hagati ya tariki ya 22 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026, rikazaba rigizwe n’ibilometero 993 rikazitabirwa n’amakipe 18 muri rusange. 

Tour du Rwanda 2026 izatangirana n’agace ka mbere kazahaguruka i Rukomo kagasorezwa i Rwanda aho kangana n’intera y’ibirometero 174. Mu gusoza hazaba agace ko kuzenguruka muri Kigali tariki 1 Werurwe 2025, mu gihe mu gace ka gatandatu izazenguruka mu Mujyi wa Rubavu kuva ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka