Sudani yazanye ’Show’ abanya Kigali batagiraga

Nubwo ntawe ukwiriye kwishimira ibyago bya mugenzi we, Abanyarwanda ntibazibagirwa umwaka w’imikino wa 2025-2026. Ni umwaka wabahaye amahirwe adasanzwe yo kureba ku butaka bwabo umupira wo ku rwego rwo hejuru bari basanzwe babona kuri televiziyo gusa.

Kubera intambara imaze igihe ibera muri Sudani, amakipe akomeye ya Al Hilal SC na Al Merrikh SC byatumye ahitamo kuba akinira hanze y’igihugu cyayo kugira ngo atazatakaza urwego yari ariho.

Mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 yakinnye muri Mauritania, ariko muri uyu mwaka yahisemo gukinira muri Rwanda Premier League, nyuma yo kubisaba no kubyemererwa n’inzego zibishinzwe.

Uku kwimukira mu Rwanda kwahinduye byinshi mu mupira w’amaguru w’imbere mu gihugu.

Shampiyona yarushijeho gukomera, irushaho gukurura amaso y’akarere ndetse n’aya Afurika muri rusange.

Abakunzi b’umupira w’amaguru babonye ihangana rikomeye, imikinire yihuta n’inyota yo gutsinda bigaragara ku makipe asanzwe amenyerewe mu marushanwa nyafurika.

Icyashimishije benshi kurushaho, ni uko ku nshuro ya mbere mu mateka, imikino y’amatsinda ya CAF Champions League yakiniwe ku butaka bw’u Rwanda.

Al Hilal SC yakiriye iyi mikino i Kigali, biha Abanyarwanda amahirwe yo kwihera ijisho aya marushanwa akomeye aho kuyarebera kure.

Uretse kongera urwego rw’amarushanwa, aya makipe yanazamuye umubare w’abafana ku bibuga.

Abanyasudani bahungiye cyangwa batuye mu Rwanda babonye aho bahurira n’amarangamutima yabo, ariko n’Abanyarwanda ubwabo ntibyabatwaye igihe kirekire ngo biyumvemo aya makipe, bayashyigikire kandi bayagire isoko y’ibyishimo.

Impamvu yo guhitamo u Rwanda ntisobanutse ku rwego rwa siporo gusa

Umutekano usesuye, kwakira neza ababagana, ibikorwaremezo biteye imbere birimo Stade Amahoro ivuguruye, ndetse n’imiyoborere inoze ni bimwe mu byo aya makipe ahamya ko byayakuruye.

Al Hilal SC ubwayo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ishimira u Rwanda n’abafana bayibaye hafi, cyane cyane nyuma yo gutsinda imikino yayo yose ya CAF Champions League yakiniye i Kigali.

Na Al Merrikh SC ntiyasigaye inyuma mu gushima kuko mbere y’umukino wahuje aya makipe yombi, abafana bayo binjiye muri Stade Amahoro bitwaje igitambaro kinini cyanditseho amagambo agira ati “Murakoze Rwanda.”

Nubwo hari abavuga ko aya makipe yakagombye gukomeza gukina muri Rwanda Premier League n’umwaka utaha, si ukubifuriza ko ibibazo biri iwabo byakomeza, ahubwo ni ukwishimira urwego, ubunyamwuga n’ihangana byazanye, bikazamura isura y’umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Mu gihe hategerejwe umukino wa 1/4 cya CAF Champions League, aho Al Hilal SC izakiramo RS Berkane i Kigali, biragaragara ko uru rugendo rwasize ikimenyetso gikomeye — atari ku makipe gusa, ahubwo no ku mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka