St Valentin yahuye na Weekend! Ni he byabereye?
Mu gihe umunsi wa St Valentin wahuye na weekend hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru bigamije gushimisha cyane abakundana bashaka kwinjira muri weekend bari muri “mood”ya weekend n’iya Saint Valentin.
Kimwe mu bitaramo bitegerejwe na benshi ni icya Princess Lover, umuhanzikazi wo mu ghugu cy’Ubufaransa wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mon Soleil’. Prince Lover azataramira abakundana ku munsi wa Saint Valentin, tariki 14 Gashyantare 2026, mu gitaramo kizabera muri Mövenpick Kigali Hotel, Kacyiru.
Kuri uyu wa gatanu nabwo kandi, abahanzi Mico The Best na Social Mula bataramiye abasohokera mu kabari Madison Park Bar kari ku Ruyenzi, mu gitaramo cyahawe izina rya “Ijoro ry’Urukundo.
Mu ijoro rishyira ku munsi wa Saint Valentin kandi, umuhanzi w’injyana ya gakondo Ruti Joel, ari butaramiye abasohokeye mu kabari kazwi nka Bicu Lounge, mu gitaramo yise “Love in Gakondo.”
Ku munsi wa Saint Valentin, abakundana bashaka kugira ibihe byiza bashobora kuzasohokera mu karere ka Kicukiro aho abahanzi barimo Yampano, Marina, Alto na Social Mula bazataramira abazasohokera mu kabari ka Copenhagen, mu gitaramo cyahawe izina rya “Live In Love.”
Niba wowe n’umukunzi wawe mukunda guseka, umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda, Rusine Patrick, yateguye igitaramo yise “The Funny Side of Love”. Ni igitaramo kizabera mu kabari ka Best Bel-Air, aho azerekana bimwe mu bintu bisekeje bibera mu rukundo.
Dusubiye inyuma gato kuri uyu wa gatanu itariki 13 Gashyantare 2026, umuhanzi Yvan Muziki yamuritse album ye ya mbere yise “Inganzo Ntahangarwa.” mu gitaramo kiri bubere mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe. Iki gitaramo kiri bwitabirwe n’abahanzi batandukanye barimo Intore Masamba, Kidumu, Marina, Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa.
Ku munsi wa Saint Valentin, ibigo y’ubucuruzi bitandukanye, utubari ndetse n’amahoteli baba bateguye gahunda zidasanzwe zigamije gukurura abakundana. Usibye ibitaramo birimo abahanzi, hateguwe kandi na gahunda zo gusabana wihariye w’abakundana zizabera ahantu hatandukanye. Urugero ni Rakka Hotel, Marriot Hotel, Zaria Court, Ubumwe Grande Hotel, Pinot Blanc na Ti’ Amo Bistro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
St valantin yarimeze neza twidagaduriye muri bare yitwa rain bowo bare ihere ahitwa ikigali mukarere ka kyakwanzi mubuganda twiyagaye dukwatana ahotwenda