Sobanukirwa itandukaniro hagati ya UB40 na UB40 ft Ali Campbell itegerejwe mu gitaramo i Kigali
Kigali igiye kwakira igitaramo gikomeye mpuzamahanga, aho itsinda ryamamaye mu njyana ya reggae UB40 ft Ali Campbell ritegerejwe gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 9 Kamena 2026, kikaba kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe The Big Love Tour.
Nubwo bimeze gutyo, abantu benshi ntibarasobanukirwa neza ko kugeza uyu munsi itsinda rya UB40 kuva mu 2008 ryamaze gucikamo ibice bibiri birimo UB40 yagumanye izina ry’umwimerere ndetse na ‘UB40 ft Ali Campbell’ igiye gutaramira i Kigali.
Ubundi mu mateka, itsinda rya UB40 ryashinzwe mu 1978 i Birmingham mu Bwongereza, ryamenyekanye cyane ku ndirimbo zakunzwe nka Red Red Wine na Can’t Help Falling in Love. Mu myaka myinshi ryabaye rimwe mu matsinda ya reggae yageze ku rwego rwo hejuru ku Isi mu guhuza reggae n’izindi njyana nka pop.
Ali Campbell wari umuhanzi ngenderwaho (lead singer) yavuye mu itsinda mu 2008 kubera ibibazo by’imiyoborere. Nyuma yo kugenda kwe, itsinda ryakomeje gukoresha izina UB40 ndetse ryongeramo n’abandi banyamuryango.
Uyu muhanzi, wari ijwi ry’ingenzi ryatumye UB40 imenyekana cyane, yavuze ko atari agishoboye gukomeza gukorana na bagenzi be kubera kutumvikana ku micungire y’itsinda. Ibi byakurikiwe n’ukutavuga rumwe bikomeye hagati y’impande zombi, ndetse binagera no ku manza zerekeye ikoreshwa ry’izina UB40.
Umubano warangiritse ndetse n’ingaruka zigera ku bafana ba UB40. Ntabwo ari ibyo gusa kuko aya makimbirane yanagize ingaruka ku mubano w’abavandimwe bari bagize itsinda, Robin Campbell, murumuna wa Ali Campbell, wahisemo kuguma mu itsinda rya UB40 risanzwe.
Nubwo hari igihe hagiye havugwa ko bashobora kongera guhura, Ali Campbell yigeze gutangaza ko amahirwe yo kongera gukora nk’itsinda rimwe ari make cyane.
Mu 2014 nibwo Ali Campbell yafashe icyemezo cyo gushinga UB40 ye, ariko kubera ibibazo by’imanza byerekeye ikoreshwa ry’izina UB40, ahitamo kwita itsinda rye ’UB40 ft Ali Campbell’.
Nyuma y’uko Ali Campbell wari uyoboye abaririmbyi ba UB40, avuye muri iri tsinda, abo barishinganye bahise bamusimbuza undi muvandimwe we Duncan Campbell ndetse aza no kuriyobora kugeza mu 2021 mbere y’uko yafataga umwanzuro wo gusezera kubera ibibazo by’ubuzima ndetse ahita asimbuzwa Matt Doyle.
Mu 2014 ubwo yashingaga itsinda rye, Ali Campbell yahise aryinjizamo Terence Wilson wamamaye nka Astro waje kwitaba Imana mu 2021 ndetse na Mickey Virtue na we waje kurisezeramo mu 2018. Yashinze iri tsinda rifite intego yo gukomeza umwimerere w’indirimbo zakunzwe cyane.
Ibi byateje urujijo ku bafana, kuko ayo matsinda yombi aririmba indirimbo zimwe zamenyekanye za UB40 mu bitaramo bakorera hirya no hino ku isi.
Kugeza ubu UB40 y’izina ry’umwimerere, igizwe n’abarimo Robin Campbell murumuna wa Ali Campbell, Jimmy Brown, Earl Falconer, Norman Hassan, Matt Doyle, Jahred Gordon, Gilly G, Matt Campbell, Martin Meredith, Ian Thompson na Laurence Parry.
Ndetse ubwo itsinda ‘UB40 ft Ali Campbell’ rizaba riri gutaramira i Kigali, irindi rya ‘UB40’ ryo rizaba ritaramira mu Bwongereza mu Mujyi wa Hull mu bitaramo byiswe ’The Unstoppable World Tour’.
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena, ntabwo ari igitaramo gisanzwe kuko ni ubwa mbere UB40 ft Ali Campbell baje gutaramira mu Rwanda. Kitezweho kuzahuza abageze mu za bukuru bakuze bumva UB40 kera n’urubyiruko ruyimenye mu myaka ya vuba.
Indirimbo zabo zirimo Red Red Wine, Kingston Town, (I Can’t Help) Falling in Love with You zafashije abantu benshi mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu butumwa bw’amahoro n’ubumwe. Abateguye iki gitaramo bavuga ko abazakitabira bazagira umwanya mwiza wo kuririmbira hamwe izi ndirimbo, bikazaba igitaramo cyuje amarangamutima menshi.
Iki gitaramo kije mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ko Kigali iri ku ikarita y’Imijyi yakira ibitaramo bikomeye ku Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|