Shebah Karungi na Bruce Melodie bategerejwe mu Bubiligi mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo azakorera i Buruseli mu Bubiligi kigamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Iki gitaramo kizaba tariki ya 7 Werurwe 2026 akazagihuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda.
Bruce Melodie wageze i Buruseli ku wa 3 Werurwe 2026, mu mashusho magufi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yamenyesheje abatuye mu Bubiligi ko yaje gutaramana na bo kandi ko bagomba kwitegura gutaramana na bo.
Yagize ati: “Brussels nahageze, ubu nyine namaze kugera mu Mujyi, ku itariki 07 Werurwe muzaze dutaramane, tubyine twishime njyewe ngiye gutangira imyitozo, nawe ntuzabure.”
Ku rundi ruhande Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi, ku wa Kane tariki 05 Werurwe 2026 nibwo yageze mu gihugu cy’u Bubiligi ari kumwe n’imfura ye Amir.
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Zentro Nation, y’Umunyarwandakazi uzwi nka DJ Zentro utuye mu Bubiligi, kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace kikazayoborwa na Miss Muyango.
Bruce Melodi na Shebah Karungi bagiye guhurira ku rubyiniro, basanzwe bafitanye indirimbo bise Embeera Zo bashyizwe hanze mu 2018.
Abakunzi b’umuziki w’Afurika batuye mu Bubiligi no mu bihugu bihana imbibi biteze igitaramo gikomeye, cyane ko kizahuriramo aba bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|