Shakira uyoboye abazaririmba mu Gikombe cy’Isi 2026 ni muntu ki?

Shakira Isabel Mebarak Ripoll wamamaye mu ruhando rwa muzika nka Shakira, ni umuhanzi ukomoka muri Colombia muri Amerika y’Amajyepfo, wavukiye ahitwa Barranquilla ku itariki 2 Gashyantare 1977, akaba azwi cyane ku kabyiniriro ka ‘Queen of Latin Music’.

Shakira wakanyujijeho mu ndirimbo nyinshi zakunzwe kandi n’ubu agikomeje, imwe mu zamwamamaje cyane ni iyitwa ‘Hips Don’t Lie’, si ubwa mbere ahawe ayo mahirwe yo kurirmba mu Gikombe cy’Isi, kuko yanatoranyijwe kuririmba mu Gikombe cy’Isi cya 2006, 2010, 2014 akaba agiye kuririmba no mu cya 2026 aho azafatanya na Burna Boy wo muri Nigeria, mu ndirimbo izagifungura yiswe ‘Dai Dai’.

Shakira azaririmbana kandi n’umuhanzi w’umunyamerika Madonna, ndetse n’itsinda rya BTS, ariko hazaba hari n’abandi bahanzi benshi bazajya baririmba mu gihe cy’akaruhuko mu mikino, bakazaba bari kuri MetLife Stadium yo muri Leta ya New Jersy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imwe mu ndirimbo za Shakira yaririmbye mu bikombe by’Isi yamamaye cyane ni iyo gufungura icya 2010 izwi nka ‘Waka Waka’, cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizakinirwa mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, kikazaba kuva ku ya 11 Kamena kugera ku ya 19 Nyakanga 2026.

Shakira ni muntu ki?

Shakira yavukiye muri Colombia kuri se w’Umunya-Colombia na nyina ukomoka muri Liban, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 13, afashwa n’inzu y’umuziki ya Sony Music Colombia, akaba yarasohoye album ye ya mbere yise ‘Magia’ mu 1991.

Iyo album ndetse n’iya kabiri yasohoye ntizamufashije kumenyekana cyane, ariko iya gatatu yise ‘Pies Descalzos’ yasohoye mu 1995, ni yo yatumye yamamara, aba ikimenyabose muri Amerika y’Amajyepfo, ndetse ituma mu 1996 atangira gukora ibitaramo ku rwego mpuzamahanga.

Mu bihembo bikomeye Shakira yegukanye harimo Gammy Awards enye (4), yahembwe nk’uwagurishije indirimbo nyinshi w’ibihe byose (best-selling recording artist), igihembo cy’umuhanzi indirimbo ze zacuranzwe cyane ku maradio kizwi nka Los 40 Music Awards mu 2006, MTV Video Vanguard Award mu 2023 n’ibindi byinshi.

Izindi ndirimbo zamamaye za Shakira ni Whenever, Wherever; La Tortura; Beautiful Liar; Try Everything; Chantaje n’izindi nyinshi.

Shakira ntiyigeze ashaka byemewe n’amategeko, ariko yabanye mu gihe cy’imyaka 11 n’icyamamare muri ruhago, Gerard Piqué, bakaba barabyaranye abahungu babiri, kuri ubu babana na nyina.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka