Paul Okoye yahanutse ku rubyiniro azize kwambara indorerwamo z’izuba nijoro

Umuhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria, Paul Okoye wamamaye nka Rudeboy mu itsinda rya P-Square, yahanutse ku rubyiniro, ubwo yari mu gitaramo mu gihugu cya Australia, ngo akaba yazize indorerwamo z’izuba (lunettes fumées) yari yambaye kandi ari nijoro.

Iyo mpanuka yabaye mu gihe uyu muhanzi yaririmbaga wenyine indirimbo yamamaye muri P-Square yiswe ‘Forever’, akaba yari wenyine kuko yatandukanye n’impanga ye Peter Okoye baririmbanye igihe kirekire muri iri tsinda, ariko haza kuvuka amakimbirane hagati yabo, bituma buri wese atangira kuririmba ku giti cye.

Rudeboy ibi byamubayeho ubwo yari ku rubyiniro ahitwa Perth muri Australia mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2026, gusa Imana yakinze akaboko ntacyo uyu muhanzi yabaye, kuko nyuma yo kwitura hasi yahise ahaguruka vuba vuba, asubira ku rubyiniro akomeza igitaramo cye.

Ni igitaramo yari yitabiriye kizwi nka Jambo Africa Festival 2026, aho yataramiye mu bice bitandukanye bya Australia, akaba yarashimishije abakunzi be.

Video igaragaza iby’iyi mpanuka ya Rudeboy yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho hari abahuza ibyamubayeho mu buryo byo gutebya, n’uko yatandukanye n’impanga ye bafatanyaga ku rubyiniro.

Amakimbirane yavutse hagati y’aba bavandimwe, yatumye uwitwa Peter Okoye a.k.a Mr P, mu minsi ishize atangaza ku rubuga rwe rwa Instagram, ko ahinduye itariki ye y’amavuko ubundi bizihirizaga hamwe ya 18 Ugushyingo, ayishyira ku ya 30 Ugushyingo.

Aba bavandimwe bombi b’impanga ubundi bavutse ku ya 18 Ugushyingo 1981, bakura bakunda umuziki, bituma bashinga itsinda rya P-Square mu 2000 ndetse mu 2003 basohora album yabo ya mbere bise ‘Last Nite’.

Intandaro y’amakimbirane hagati ya Paul na Peter Okoye

Amakimbirane hagati y’aba bavandimwe yatangiye muri za 2017, aho havutse ikibazo cy’ubwumvikane buke ku bijyanye n’imicungire y’imari yabo, ibibazo byo mu muryango ndetse no kutumvikana mu by’ubuhanzi bwabo.

Ku bijyanye n’imicungire y’imari yabo, aba bombi ubundi aka kazi bagakorerwaga na mukuru wabo, Jude Okoye, wanabarebereraga mu by’ubuhanzi bwabo byose (Manager), ariko Peter Okoye agahora ashinja Jude Okoye kubera impanga ye Paul Okoye mu by’imari, mbese ngo akabasumbanisha, agahora asaba ko iyo micungire yahinduka.

Ikindi ni uko Peter yashinje Paul kuba yarareze mukuru wabo Jude Okoye, muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibyaha bishingiye ku bukungu n’imari muri Nigeria, kuba ashobora kuba anyereza umutungo wabo, bityo ngo iyo komisiyo imukoreho iperereza, kandi batabyumvikanyeho.

Mu bijyanye n’ubuhanzi, Paul Okoye yashinjaga impanga ye kumuvunisha, kuko avuga ko 99% by’indirimbo zabo ari we wazanditse, noneho akazi ka Peter Okoye kakaba ako kubyina gusa.

Ibi byatumye Peter Okoye na we ashinja Paul kumusuzugura ndetse no kudaha agaciro uruhare rwe mu buhanzi bwabo, aho buri gihe ngo yavugaga “njyewe” aho kuvuga “twebwe”, mu gihe yabaga avuga ku byo bagezeho.

Nubwo hagiye habaho kumvikanisha aba bavandimwe, rimwe bigakunda ubundi bikanga, byarangiye Paul na Peter batandukanye burundu, buri wese atangira gukora ku giti cye.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva byari nka cinema,
Gusa
P square baduhaye
Umuziki
Mwiza
Imana izakomeze
Ibagende
Imbere
Ibahe niherezo ryiza.

Mathias yanditse ku itariki ya: 3-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka