Patient Bizimana yahuje imbaraga na Kimber Terry mu ndirimbo ’Ndi hano’

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndi hano’, yakoranye n’umuhanzikazi w’umunyamerika Kimber Terry, ikaba iri mu zigize Album nshya ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Iyi ndirimbo "Ndi hano" ije ikurikira izindi zirimo "Agakiza", zose zikaba zigize Album nshya iri hafi kujya hanze. Nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo Patient Bizimana byabanje kumwirohera, ariko yizeza abakunzi be atazabatererana.

Mu kiganiro gito yagiranye na KT RADIO, Patient Bizimana abajijwe ku gukorana na Kimber Terry, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ashimangira ko iyi ndirimbo bafatanyije ifite uruhare rukomeye kuri Album ye iri hafi gusohoka.

Yagaragaje ko ari indirimbo yuzuyemo amashimwe no kwaguka mu murimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Yagize ati: “Ni indirimbo ifite igisobanuro gikomeye kuri njye, cyane ko iri mu zigize Album nshya ndi gutegura. Imyiteguro yayo igeze kure cyane.”

Indirimbo "Ndi hano" mu butumwa bwayo, humvikanamo amagambo agaragaza inyota yo kwegera Imana no gushaka imbabazi zayo. Hari aho aririmba agira ati: "Ese rya riba riracyatanga amazi ko nyotewe? Ese za mbabazi ziri ku nzira yanjye ngo mpoberane nazo? Ndi hano."

Kimwe mu byihariye muri iyi ndirimbo nk’uko Patient yabivuze, ni uko Kimber Terry yumvikanamo aririmba amagambo amwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ibintu avuga ko byongereye umwihariko kuri iyi ndirimbo ndetse binashimangira ubufatanye bwambukiranya imipaka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Patient Bizimana avuga ko "Ndihano" ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko ku mushinga wa Album nshya itegerejwe n’abakunzi be hirya no hino.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka