Nyuma y’umwaka muracyababaye? Dj Ira ku Barundi bakimwibasira kubera ubwenegihugu bw’u Rwanda
Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira uri mu bamaze kubaka ibigwi mu kuvanga imiziki mu Rwanda, yasubije Abarundi bakibabajwe n’uko yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ababwira ko bamumenye kubera u Rwanda kandi ko umwanzuro yafashe adateze kuwicuza.
Tariki 16 Werurwe 2025, DJ Ira wari mu bantu bagera ku 8000 bitabiriye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abatuye Umujyi wa Kigali, nibwo yahawe umwanya maze atangira ashima uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza ku mukuru w’igihugu icyifuzo cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Muri uwo mwanya uburyo u Rwanda ruha amahirwe abana b’abanyamahanga kimwe nk’uko Abanyarwanda bayahabwa maze ahita asaba Perezida Kagame ko yahabwa ubwenegihugu na we akaba Umunyarwanda. Ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”
Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwo bwenegihugu abuhawe, amusaba gukomeza gukurikirana inzira zisabwa ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikrana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”
Ntabwo byatinze nk’uko bahora bavuga ko imvugo y’Umukuru w’Igihugu ariyo ngiro, kuko tariki ya 10 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, rugaragaraho amazina ye. Uru rutonde rwari rwasohotse mu Igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025.
Nyuma y’uko asabye ubwenegihugu kandi akabuhabwa, Dj Ira yakomeje kwibasirwa n’Abarundi ku mbuga nkoranyambaga bamwita umugambanyi ndetse bamwe banamubwira ko adakwiye kuzongera gutekereza kugaruka i Burundi.
Nubwo hashize umwaka ahawe ubwenegihugu Nyarwanda, Dj Ira nanubu aracyibasirwa n’Abarundi batandukanye byatumye afata umwanya abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ababaza impamvu ikibazo cy’ubwenegihugu bwe gikomeje guteza impaka, nyamara asanga ari uburenganzira bwe nk’umuntu.
Yagize ati: “None se nyuma y’umwaka wose muracyafite uburakari? Muracyantuka, muracyantera ubwoba!. Njye kugeza n’ubu sinumva ikibazo gihari. Reka tuganire gato. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, narabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’Ubwenegihugu nasabye.”
DJ Ira yakomeje avuga ko amategeko y’u Burundi yemera ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yarasabye ubw’u Rwanda bidakwiye gufatwa nk’ikibazo kidasanzwe. Ati: “Gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni kimwe no kuba nasaba ubwa Amerika, Canada n’ibindi. Ariko kubera ko ari ubwenegihugu bw’u Rwanda, byahise biba ikibazo.”
Yabwiye ashimangira abo badahwema kumwibasira ko bamenye izina rye cyane bitewe n’amahirwe yabonye mu Rwanda, aho yahawe urubuga rwo kugaragaza impano ye atitaye ku kuba ari umunyamahanga.
Ati: “DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora ni ho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga, n’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwa ho.”
Dj Ira yavuze ko abamwibasira babiterwa n’urwango bamwe bafitiye u Rwanda. Ati: “Ntabwo ikibazo kiri kuri njye, ahubwo ni urwango mufitiye u Rwanda. Njye nta kintu kidasanzwe nakoze. Gusaba ubwenegihugu ntibivuze kwihakana igihugu cyawe.”
DJ Ira ni umwe mu bakobwa bagezweho mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda. Yatangiye uyu mwuga mu 2016 abifashijwemo na mubyara we DJ Bissosso, wamufashije no kumwinjiza mu muziki wo mu Rwanda.
Yageze i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, aho yahise atangira urugendo rwamugize umwe mu ba DJ bazwi cyane mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|