Mighty Popo mu rugamba rwo kugaragaza imbogamizi abagore bahura na zo mu muziki ku Isi

Murigande Jacques wamamaye nka Mighty Popo mu muziki, akaba n’Umuyobozi w’ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yavuze ko abagore bari mu ruganda rwa muzika ku Isi hose bahura n’imbogamizi zikubye kabiri ugereranyije n’iz’abagabo ibintu bituma abagabo bakomeje kwiganza cyane.

Ibi yabigarutseho mu ruzinduko rwe rwa mbere agirira muri Koreya y’Epfo, aho yitabiriye iserukiramuco rya sinema Nyafurika ku nshuro ya munani ryabereye i Jeonju, ryateguwe na Korea-Africa Foundation, ubwo herekanwaga filime ye yitwa “Killer Music.”

Mighty Popo, umaze igihe kinini mu muziki ndetse akaba yaranegukanye igihembo cya Juno Awards (gisa na Grammy muri Canada), yavuze ko iyi filime atayibereye umuyobozi, ahubwo yayanditse, arayitunganya ndetse anahimba umuziki wayo.

Filime “Killer Music” igaruka ku rugendo rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo. Ubunararibonye bwa Mighty Popo mu muziki mpuzamahanga bwamufashije gukora inkuru ishingiye ku buzima nyabwo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Yonhap News ku itariki ya 10 i Seoul, yavuze ko yashakaga kugaragaza by’umwihariko ibibazo abakobwa bahura na byo mu muziki, abinyujije mu rugendo rukomeye rw’umuhanzikazi ukiri mushya ushaka kwamamara.

Yagize ati: “Nashakaga kugaragaza mu buryo burambuye igitutu umuhanzi ukiri muto ahura nacyo, uburyo yisanga mu mutego w’ibintu bihabanye bikamugusha.”

Popo yavuze ko iyi nkuru itagarukira muri Afurika gusa, kuko n’abahanzi b’abagore bo muri Koreya y’Epfo bashobora guhura n’ibi bibazo nk’iby’umuhanzikazi wo mu Rwanda uvugwa muri iyi filime. Yagize ati: “Nubwo nakoresheje uburyo bwa sinema, ubutumwa natanze burenze imipaka kandi bushobora kumvwa na buri wese.”

Yanagarutse ku bufatanye bwa hafi na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde wafashe amashusho yayo. Mighty Popo, avuga ko nk’uwahimbye umuziki, intego ye atari ugushyira amarangamutima ku bayireba, ahubwo ari uruhare yifuzaga gutanga mu kongera imbaraga z’ibiri kugaragara muri filime.

Yagize ati: “Nashyizemo umuziki mu buryo bufasha kongera amarangamutima y’inkuru, ariko utabangamiye amashusho. Iyi filime ifite agaciro kihariye mu iterambere rya sinema y’u Rwanda izwi nka Hillwood."

Popo yavuze kandi ko "Killer Music" kimwe mu biyitandukanya n’izindi filime ari umuziki wayo w’umwimerere. Yongeyeho ko ari filime ya mbere yakorewe mu Rwanda kandi ikoranywe ubuhanga butuma uyireba yiyumva nk’uri muri sinema byukuri.

Biteganyijwe ko iyo filime izagira ibice bitatu ariko igice cya mbere akaba ari cyo cyashyizwe hanze. Popo yavuze ko igice cya mbere uburyo gikinnyemo kigamije gushyiraho umusingi w’inkuru izaba nini, mu gihe ibice bibiri bizakurikiraho bizatanga ibisubizo ku bibazo byagaragajwe.

Yavuze ko inyandiko z’ibyo bice bibiri bisigaye byamaze gutegurwa, kandi ko ubu arimo gushaka abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’abashoramari bazamufasha kuzishyira mu bikorwa.

Filime "Killer Music" iri mu bwoko bw’izitwa “Musical Drama’’ mu rurimi rw’Icyongereza ikaba imara amasaha abiri.

Yongeyeho ko ari no gutegura indi filime yitwa “Ghost Note,” izaba igaruka ku muziki ariko igahuriza hamwe Afurika muri ibi bihe, ubuhanga bwa muntu ndetse n’ikoranabuhanga rya AI.

Yasoje avuga ko Koreya y’Epfo iri ku isonga mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya AI mu muziki na sinema, bityo kuba iyi filime iramutse ikorewe muri icyo Gihugu byaba ari amahitamo meza kurushaho ugereranyije no kuyikorera mu Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka