Maranatha Family Choir yasohoye indirimbo ’Ubunini’ isaba abantu kudaheranwa n’ibibazo bakizera Imana

Itsinda Maranatha Family Choir rikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yitwa ’Ubunini’ ikubiyemo ubutumwa bufasha abantu kugira imbaraga zo kwizera mu bihe bibakomereye.

Indirimbo ’Ubunini’ ntabwo ari nshya mu buryo bwo kuyihimba, kuko yanditswe mu myaka ishize na Ishimwe Karake Clement washinze inzu itunganya umuziki ya Kina Music, wabaye no mu bagiraga uruhare rukomeye mu guhimba indirimbo z’itsinda rya Maranatha Family Choir.

Selemani Munyazikwiye, umuyobozi w’iri tsinda mu kiganiro yagiranye na KT RADIO, yavuze ko banditse iyi ndirimbo bashingiye ku gitekerezo cy’uko kwizera guhindura uko umuntu abona ubuzima.

Ati: "Aho guhanga amaso ku buremere bw’ibibazo, umuntu akwiye guhitamo kureba ku gukomera kw’Imana. Iyo umuntu ateze amatwi ijwi ry’Umwungeri Mwiza, aruhuka umutima, agasubizwamo imbaraga ndetse ubuzima bwe bukuzura ibyishimo."

Iyi ndirimbo amagambo ayigize yiganjemo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, cyane cyane abahura n’ibibazo bikomeye ariko bakabihisha inyuma y’ibyishimo bagaragaza hanze. Hari aho bagira bati: "Iyo umubabaro wanjye ubyaye umubabaro mwinshi, nkutwikiriza inseko yanjye nkaturisha umutima. Nkumva ijwi rya wa mwungeri wanjye, akampishira inenge, yuzuza igikombe cyanjye kigasesekara."

Indirimbo ’Ubunini’ igamije kwibutsa abantu ko nubwo hari ibihe bitoroshye umuntu anyuramo, Imana ihora iri kumwe na we, kandi ububasha bwayo buruta kure ingano y’ibibazo byose ashobora guhura na byo.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’uko yagiye igeregezwa mu bihe bitandukanye ariko ntibanyurwe n’uko yabaga yakozwe, ndetse ko hari n’ibihe bahisemo kudashyira hanze ibyo babaga bakozeho. Selemani avuga ko uyu munsi igiye hanze nyuma yo kuyiha isura nshya bumvaga ijyanye n’ubutumwa bifuzwaga gutanga.

Maranatha Family Choir ivuga ko 2025 yabaye umwaka mwiza cyane, kuko watumye bagira uburambe burushijeho mu murimo bakora ndetse bahura n’abantu batandukanye babafashije gukomeza gutera imbere. Bavuga ko ari umwaka baririmbyemo ahantu henshi, banasohora indirimbo zitandukanye.

Gusa nubwo hari ibyo bishimira bagezeho bavuga ko mu buzima hatabura n’ibihe bikomeye birimo no kuba baragize ibyago byo kubura umwe mu baririmbyi babo ariko kandi bitabaheranye kuko hari n’ibyishimo byo kwakira ubuzima bushya mu miryango yabo.

Umuyobozi wa Maranatha Family Choir, Selemani Munyazikwiye avuga ko 2026 bafitemo imigambi ikomeye, irimo no kurushaho gusakaza ibikorwa byabo ku rwego rwo hejuru, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi kurushaho, binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.

Yasabye abakunzi ba Maranatha Family Choir gukomeza kubashyigikira no gufatanya na bo muri uru rugendo, bagira uruhare mu gusangiza abandi ubutumwa bwiza ndetse ashimangira ko abafana babo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi, kuko ari bo batuma ibyo bakora bigera kure.

Iyi ndirimbo ’Ubunini’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bolingo Paccy ndetse anagira uruhare rukomeye mu kuyigeza ku rwego iriho ubu. Hari kandi Mickal Uwihirwe bayiririmbanye, bose bakaba bashimirwa uruhare bagize kugira ngo iyi ndirimbo ibe igihangano gifite ireme.

Ni mugihe amashusho yayo akubiyemo ubuhanga bujyanye n’ubutumwa bwayo, yakozwe na Vista.

Maranatha Family Choir ni itsinda ry’abaramyi rifite intego yo kwamamaza ubwiza bw’Imana aho rishoboye hose, kugira ngo abantu babashe kubaho mu munezero no mu mahoro aturuka ku kwizera.

Bamaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nzajya nkusingiza Yesu, Tuma umuntu aseka, Nyigisha bakoranye na Butera Knowless, ndetse na Narahindutse bakoranye na Nel Ngabo n’izindi nyinshi zakunzwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka