Mani Martin agiye kumenyekanisha Album ye mu Buyapani
Umuhanzi Mani Martin agiye kongera gutaramira mu gihugu cy’u Buyapani mu bitaramo bizenguruka imijyi itandukanye, agamije kumenyekanisha Album ye ya karindwi aherutse gushyira hanze yise ’Rebirth’.
Mani Martin yaherukaga mu Buyapani muri Kamena 2019, aho yakoreye ibitaramo byibanze ku gusakaza ubutumwa bw’amahoro.
Ibi bitaramo yise ’Mani Martin Rebirth Japan Peace Tour’ biteganyijwe hagati ya tariki 2-3 Werurwe 2026, mu gukomeza gusakaza umuziki we n’ubutumwa bw’amahoro asanzwe azwiho ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi avuga ko uru rugendo rutanga icyizere ko Album ’Rebirth’ ishobora kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihugu cy’u Buyapani gisanzwe gifite amateka akomeye mu bijyanye n’umuco, amahoro n’ubusabane bw’ibihugu.
Kuri gahunda y’uru rugendo rwe nk’uko yabitangaje, tariki 02 Werurwe 2026 azasura Peace Museum mu gihe tariki 03 Werurwe 2026, azasura Hiroshima Jogakuin. Ku gicamunsi Mani Martin, azitabira igikorwa azahuriramo na Japan Association for African Studies. Mu ijoro akazakorera igitaramo muri Otis.
Mani Martin avuga ko nubwo ayo matariki ariyo yabaye atangaje ariko hari n’ibindi bikorwa azakora nyuma yo kugerayo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|