Ku myaka 80, Dolly Parton aracyashaka gutaramira abakunzi be
Dolly Rebecca Parton, umuhanzi w’Umunyamerikakazi wamamaye cyane muri ‘Country Music’ ndetse wanakunzwe na benshi, ubu ageze ku myaka 80 ariko aracyumva afite ubushake bwo gukomeza gukora ibitaramo ngo ashimishe abakunzi be, nubwo ibibazo by’ubuzima bitamworoheye.
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dolly Parton aherutse kuvuga ko asubitse igitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi uyu mwaka, kubera uburwayi.
Yavuze ko amaranye igihe uburwayi bw’impyiko (Kidney stones), ariko ko arimo kuvurwa neza ndetse ko n’imiti arimo kuyifata kandi imufasha, ku buryo yumva agenda amera neza ariko akaba akeneye kuruhuka, anakomeza kwitoza kuririmba kugira ngo azongere ataramire abakunzi be.
Icyo gitaramo yacyimuriye muri Nzeri uyu mwaka, anizeza abari bamutegereje ko bazamubona, ati “hari ubuvuzi nkirimo gukorerwa, ariko ndi mu nzira nzaza nongere mbaririmbire”.
Dolly Parton ni muntu ki?
Dolly Parton yavutse ku ya 19 Mutarama 1946, avukira muri Leta ya Tennessee muri Amerika, mu muryango w’abana 12 akaba uwa kane muri bo. Yatangiye gukunda kuririmba akiri umwana muto, kuko ku myaka itandatu (6) yaririmbaga muri Kiliziya, ndetse muri icyo gihe atangira no guhanga indirimbo ze.
Ku myaka irindwi (7) yatangiye kwiga gucuranga gitari, ndetse nyuma se wabo aza kumugurira iye, noneho ku myaka 10 akajya amujyama mu biganiro kuri radio kuko ari ho yakoraga, bituma amenyera mikoro.
Ku myaka 13, Dolly yagiye bwa mbere muri studio akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Pappy Love’, muri icyo gihe yanabonye amahirwe yo kujya ku rubyiniro bwa mbere, rw’ahanzwi cyane nka Grand Ole Opry.
Arangije amashuri yisumbuye mu 1964, Dolly yahise ajya gutura mu mujyi wa Nashville, maze yinjira neza mu mwuga we w’ubuhanzi ndetse atangira kumenyekana cyane.
Kuva ubwo, Dolly Parton yabaye umwanditsi w’indirimbo akanaziririmba ndetse akajya anafatanya n’abandi bahanzi bakomeye, ku buryo kuri ubu ageze ku ndirimbo yanditse zisaga 3,000 na albumu 65 yasohoye, byatumye aba icyamamare ku rwego mpuzamahanga anegukana ibihembo bitandukanye.
Zimwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho ariko n’ubu zigikunzwe harimo Jolene yasohoye mu 1973 yanatumye amenyekana cyane, 9 to 5, I will Always Love You, Coat of Many Colors, Here You Come Again, The Bargain Store, Baby I’m Burnń, Islands in The Stream n’izindi nyinshi.
Yatwaye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards 11, Golden Globe Awards 6, National Medal Award of Arts n’ibindi byinshi, ndetse hari indirimbo ze 25 zigeze kuba iza mbere kuri Billboard Hot Country Songs.
Dolly Parton yarongowe mu 1966, umugabo we akaba yaritwaga Carl Dean, witabye Imana mu mwaka ushize wa 2025, bakaba batarigeze babyara umwana n’umwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|