Kitoko na Bwiza bongerewe mu bitaramo bya Summer Country Tour 2026

Abahanzi Nyarwanda Kitoko na Bwiza bamaze gutangazwa mu bazaririmba mu bitaramo bikomeye bya Summer Country Tour 2026, bya Bruce Melodie na The Ben bizenguruka intara z’u Rwanda.

Ibi bitaramo byitezwe cyane, kuri gahunda abahanzi b’ibihangange mu muziki Nyarwanda Bruce Melodie na The Ben, nibo bari bategerejwe kuri gahunda ariko bikaba byamaze kwemezwa ko hongewemo aba bahanzi bombi na bo bakunzwe cyane.

Mu butumwa bwa Bruce Melodie ari nawe nyiri ibi bitaramo yavuze ko uretse Kitoko na Bwiza, hazabaho no gutungurana kw’abandi bahanzi bazifatanya na bo mu gushimisha abakunzi b’umuziki mu Mijyi itandukanye izanyuramo ibi bitaramo.

Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze, tariki ya 13 Kamena, bikomereze i Nyagatare tariki 20 Kamena, Bugesera tariki 27 Kamena na Rubavu ari naho bizasorezwa ku wa 4 Nyakanga 2026.

Bwiza, uri mu bahanzikazi bagezweho muri iki gihe, ndetse na Kitoko uzwiho ubunararibonye mu muziki, biteganyijwe ko bazongera imbaraga n’udushya muri ibi bitaramo, bikaba byitezwe ko bizaba ari iby’amateka ku bakunzi b’imyidagaduro.

Summer Country Tour 2026 igamije kwegera abafana hirya no hino mu gihugu, ibazanira ibitaramo bikomeye hanze ya Kigali, ndetse igafasha guteza imbere imyidagaduro mu turere dutandukanye.

Kwamamaza aba bahanzi byatumye abakunzi b’umuziki barushaho gutegerezanya amatsiko aya matariki, aho benshi biteze ibitaramo birimo imbaraga, udushya ndetse n’imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru.

Kwinjira muri ibi bitaramo ni 2000 Frw ahasanzwe, ibihumbi 5000Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 10 Frw muri VVIP.

Ibitekerezo   ( 1 )

Amatike azatangira kugurishwa ryari Kandi azagurwa gute dukanze kangahe mutumenyeshe kare tu bookinge ticket

Jean bosco yanditse ku itariki ya: 29-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka