Kitoko, Karaoke, Kompa Night, Comedy : Dore aho birimo kubera muri iyi Weekend

Iyi weekend irimo ibikorwa byinshi cyane. Hari ibitaramo bya muzika, ahantu ho gusohokera wamenyanira n’abantu bashya, imikino itandukanye, ibikorwa by’ubuhanzi, n’ahantu heza ho kwidagadurira n’umuryango wawe. Niba ushaka kubyina, kugerageza ibiryo bishya, gushyigikira ikipe ukunda, cyangwa kwicara gusa wishimira ibihe byiza n’inshuti, hari igikorwa kibereye buri wese. Dore incamake y’ibirimo kuba muri iyi Weekend n’aho bizabera.

Ku wa Gatanu

Niba uri umufana w’umuhanzi Kitoko, kuri uyu wa Gatanu arataramira abari busohokere mu kabari kazwi ku izina rya Green Lounge gaherereye mu Karere ka Kicukiro. Uyu muhanzi araba ari kumwe kandi n’umuraperi Kid From Kigali ndetse na DJ Phil Peter.

Kitoko yataramiye muri Green Lounge kuri uyu wa Gatanu
Kitoko yataramiye muri Green Lounge kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu kandi umuhanzi Victor Rukotana arataramira abari busohokere muri Tic Tac Boutique Hotel iherereye mu gitaramo yahaye izina rya Gakondo Groove. Victor Rukotana arakora iki gitaramo mu gihe aherutse no gushyira ahagaragara indirimbo yise “Hobe.”

Niba ukunda guseka no gusetswa, iyi weekend nawe irakubera iy’uburyohe. Kuri uyu wa Gatanu abanyarwenya barimo Babu Joe, Hervé, Michael Sengazi na Arnold barataramira muri Kigali Universe iherereye mu Mujyi wa Kigali. Ni igitaramo cy’urwenya bahaye izina rya “Thank God it’s funny.”

Ku bakunda kubyina muri rusange, akabari kazwi ku izina rya Lemon, gaherereye ku Kimihurura, kateguye ijoro ryahawe izina rya “Kompa Night”, aho ababyifuza bari buhabwe amasomo yo kubyina injyana zitandukanye zirimo Kompa, Zouk, Salsa, Kizomba na Bachata.

Ku wa Gatandatu

Abakunzi b’injyana ya Hip Hop bahishiwe igitaramo “Soul Cipher” kizahuriza hamwe abahanzi batandukanye barimo ET Ndahigwa, Annie, Riaza Biza na Gatsinga Julien. Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu mu kigo cy’imyidagaduro cya Mundi Center, giherereye RWANDEX.

Niba wiyiziho kugira ijwi ryiza, cyangwa se n’iyo ryaba atari ryiza cyane ariko ukaba ukunda kuririmba, kuri uyu wa 6 ushobora kwerekeza kuri Tea House Restaurant iherereye Kimihurura aho babateguriye “Karaoke Night.” Muri iyi gahunda uzaba uherekejwe na Eric Gaben, umwe mu bazwiho gutegura gahunda nk’izi mu Mujyi wa Kigali.

Kugira weekend nziza ntabwo bigarukira ku bakuze gusa. Niba guha abana bawe kugira ibihe byiza n’umuryango wawe, cyane cyane abana, 360 Degrees Pizza, iherereye Kacyiru, yateguye amasomo yihariye ku bana, aho bazigishwa gukora Pizza, kuva mu ntangiriro kugeza ihiye neza.

Hanyuma Cevita Adventures bateguye gahunda bise Trivia Saturday, aho abazayitabira bazakina imikino itandukanye harimo iyo gusubiza ibibazo by’ubumenyi rusange (trivia), chess, beerpong n’iyindi. Ni gahunda iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu kuri Ikawa Café, iherereye mu Kiyovu, mu Mujyi wa Kigali.

Wowe ni iki uteganya gukora muri iyi weekend?

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka