Kevin Kade agiye kuririmba bwa mbere muri MTN Iwacu Muzika Festival

Umuhanzi Ngabo Richard uzwi cyane nka Kevin Kade, agiye kuririmba bwa mbere mu ruhererekane rw’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bigiye kuba ku nshuro ya 7. 

Ibi bitaramo by’iserukiramuco rizatangira ku wa 20 Kamena rigasozwa ku wa 1 Kanama 2026, bikazagera mu turere turindwi, ari two: Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Kevin Kade yatangajwe nk’umuhanzi wa Mbere mu bateganyijwe kwitabira iri serukuramuco rya muzika nyuma y’uko umwaka ushize wa 2025, nabwo yari yashyizwe ku rutonde ariko aza kurisezeramo bitewe n’uko yari amaze kwemezwa nk’umwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA yabereye muri Amerika ku itariki ya 5 Nyakanga 2025.

Kuri iyi nshuro Kevin Kade yavuze ko igihe cyari iki kugira ngo nshimangire imyaka itanu ishize ari muri muzika bityo ko abakunzi be bo mu Ntara n’Uturere ibi bitaramo bizanyuramo bagomba kwitegura kuzabasusurutsa.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga Kevin Kade yagize ati: "Nasezeranyije abafana ko ngomba kubageraho hirya no hino mu ntara rero banyitegure."

Umuhanzi Kevin Kade yaherukaga gutaramira abakunzi be mu gitaramo gikomeye yise "The Last Night", cyabaye tariki 31 Ukuboza 2025, kibera ku mbuga ya Rond-Point, Kigali Convention Centre mu kwishimira imyaka 5 amaze mu muziki. 

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka