Iyi weekend: GC Cameron wa Motown Record arasusurutsa abanya Kigali

Ukwezi kwa Werurwe kugeza hagati, wagize icyumweru kirekire, akazi kabaye kenshi, ariko kandi hari icyo wabashije kugeraho. Dore zimwe muri gahunda ziteganyijwe muri iyi weekend zishobora kugufasha kuruhuka no kwishimira ibyo wagezeho.

Kuri uyu wa gatanu, umuhanzi w’injyana ya Kinyatrap ari butaramire abari busohokere mu kabari ka Bicu Lounge. Ni mu gitaramo cyahwe izina rya “Funky Friday” kiri bwitabirwe n’abahanzi batandukanye ndetse n’abavanga umuziki barimo DJ Juicy, Viper, Kavumbi, LionEyes n’abandi.
Bicu Lounge iherereye Kimihurura.

Ku bakunda kubyina, akabari ka Lemon Kigali kongeye kugarura Ijoro Rya Kompa cyangwa se “Kompa Night” mu cyongereza. Kuri uyu wa gatanu, Coach Danny araba arimo gutanga amasomo yo kubyina injyana ya Kompa ku babyifuza bari busohokere muri Lemon Kigali, iherereye Kimihurura.

Kimwe mu bishushanyo bya Douce Umugwaneza
Kimwe mu bishushanyo bya Douce Umugwaneza

Ku bakunzi ba cinema, Mundi Center yateguye ijoro rya cinema bahaye izina rya “Moonlight Movie.” Abari bwitabire iyi gahunda kuri uyu wa gatanu, bari bwerekwe film izwi nka “Hidden Figures” yerekana ubuzima bwa bamwe mu bagore b’abirabura bagize uruhare rukomeye mu kohereza ikiremwamuntu ku kwezi, mu mwaka w’1969. Mundi Center iherereye I Gikondo, ahazwi nka RWANDEX.

Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza ukwezi kwa Werurwe kwahariwe abagore, umuhanzikazi ushushanya, Douce Umugwaneza yateguye igikorwa cyo kwigisha gushushanya ku babyifuza. Ni igikorwa kizabera kuri Zaria Court, I Remera, ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2026.

Ku bakunzi ba muzika, by’umwihariko icuranze mu buryo bwa “live”, akabari ka Copenhagen gaherereye Kicukiro kateguye igitaramo cyahawe izina rya “Kigal-Buja Night”. Abazitabira iki gitaramo kizaba ku cyumweru, bazacurangirwa n’itsinda ry’abahanzi barimo Christian wavuye mu gihugu cy’Uburundi, umenyerewe cyane mu gukora umuziki mu buryo bwa live, aho azaba ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi rya Cool Band.

Reka dusoze iyi gahunda ya weekend n’umuhanzi G.C. Cameron, uzataramira I Kigali ku wa gatandatu, tariki 14 Werurwe, muri Atelier du Vin, iherereye Kicukiro.

Bushali Umwami wa Kinyatrap
Bushali Umwami wa Kinyatrap

Ku bakiri bato, bashobora kutamenya uwo ari we, cyangwa se ntibamenye amatsinda y’umuziki ya “The Spinners” na “The Temptations”. Aya ni amatsinda yakunzwe cyane mu myaka y’1960 n’1970, yakoraga injyana ya R&B mu nzu ikomeye y’umuziki ya Motown. G.C. Cameron rero yaririmbye muri aya matsinda yombi, ndetse aza no kuririmba ku giti cye. Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe ni indirimbo “It’s So Hard to Say Goodbye to Yesterday” yagurishijwe inshuro zigera kuri miliyoni hirya no hino ku isi, ndetse iza gusubirwamo n’itsinda rya Boyz 2 Men.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka