Itorero Inganzo Ngari rigiye kwizihiza imyaka 20 rishinzwe
Itorero Inganzo Ngari riri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye kizaba gishingiye ku kwizihiza imyaka 20 rimaz.
Mu butumwa bukubiye mu mashusho iri torero ryashyize hanze ku wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, rivuga ko iki gitaramo kigamije kugaragaza urugendo rwaryo rwaranzwe no guteza imbere no kwimakaza umuco Nyarwanda haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Iri torero rimaze kumenyekana mu kubungabunga no guteza imbere umuco w’u Rwanda binyuze mu mbyino, indirimbo gakondo n’ibindi bikorwa bigamije gusigasira umuco, ryashinzwe mu 2006.
Mu myaka 20 ishize, Inganzo Ngari yagiye igaragara mu bitaramo bitandukanye haba imbere mu gihugu no hanze yacyo, ihagarariye umuco Nyarwanda mu buryo bw’indashyikirwa.
Iki gitaramo kizahuza abakunzi b’umuco Nyarwanda, abantu mu ngeri zitandukanye bakunda umuco Nyarwanda n’abafatanyabikorwa baryo mu rugendo rw’imyaka 20 rimaze rishinzwe. Ni imyaka itari mike, ikubiye urugendo rwasize isomo, ubunararibonye n’intambwe ifatika mu guteza imbere impano z’urubyiruko.
Kuva mu 2009, bakoze ibitaramo bikomeye mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa intego yaryo, aho muri uwo mwaka bakoze igitaramo bise ’Inganzo Twaje’, mu 2010 bakora ’Umuco kagozi ka Bugingo kabuza u Rwanda gucika’, mu 2011 bakoze ’Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa’, mu gihe mu 2013 bakoze ’Inzira ya Bene u Rwanda’.
Mu 2015 bakoze ’Ruganzu I Bwimba’, mu 2018 bakora ’Urwamazimpaka’, naho ku wa 8 Kanama 2023 bakora igitaramo gikomeye bise ’Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.
Igitaramo giheruka ni icyo bise ’Tubarusha Inganji’ bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali tariki 1 Kanama 2025, cyahuriranye n’Umunsi w’Umuganura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|