Igitaramo cyahariwe Bob Marley: Iyi Weekend inzira zose ziragana kuri Kigali Universe

Umuhanzi Mighty Popo akaba n’Umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo (rikorera i Muhanga), ndetse n’abandi bahanzi b’injyana ya Reggae, bateguye igitaramo cyo kwibuka ibigwi by’umuhanzi wamamaye muri iyo njyana, Bob Marley.

Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026, kikazabera muri Kigali Universe, iherereye ku nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali.

Uretse Mighty Popo, abandi bahanzi bazwi mu njyana ya Reggae nka Las Kayaga, MC Imanzi Lion ndetse na Imena Band n’abandi, na bo bazataramira abazitabira iki gitaramo kiba buri mwaka.

Mighty Popo avuga ko kwibuka Bob Marley, kuri we ari ingenzi cyane, kuko yari umuntu watangaga ubutumwa bw’urukundo n’icyizere mu ndirimbo ze, bityo ko yamubereye urugero rwiza.

Agira ati “Ni bake ku Isi bameze nka Bob Marley. Kuri twebwe twavukiye mu buhunzi, ubutumwa bwe bwatumye tumenya abo turi bo, atugarurira icyize avuga ko rimwe Afurika izamera neza, izagira ubwigenge. Yatumye Abanyafurika aho bari hose ku Isi biyumvamo urukundo, abavandimwe, mbese urebye ibyo u Rwanda rurimo gukora uyu munsi, Bob yabiririmbye mu myaka 50 ishize. Umuntu nk’uwo rero ntiwamwirengagiza, tugomba guhora tumwibukiraho urwo rukundo, kugira ngo turukomeze hagati y’Abanyafurika”.

Ati “Ni umuntu wagiraga ubumuntu, niba njye uri mu Rwanda mbivuze tekereza abari muri Jamaica, mu birwa bya Caraibe, muri Amerika, mbese Isi yose murabizi ko bamukunda. Kuba narateguye iki gitaramo, ni ibintu bimporamo byo kuba twakongera kwereka urubyiruko icyo uyu muhanzi w’icyamamare yamaze, ni muntu ki? Ni uburyo rero bwo kwizihiza urwo rukundo rwa Bob Marley, urukundo nyarwo, rwo kubaha no kubahana kandi rutuma umuntu yiyubaka. Tuzizihirwa rero, twishime mu njyana ya Reggae”.

Biteganyijwe ko imiryango y’ahazabera iki gitaramo, kuri Kigali Universe, izaba ifunguye kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), ariko igitaramo nyirizina kikazatangira saa mbiri z’ijoro, amatike yo kwinjira abantu bakazayasanga ku muryango.

Mighty Popo arakangurira abantu kuzitabira iki gitaramo kuko kizaba kirimo abahanzi basobanutse.

Ati “Uzaza muri iki gitaramo, rwose ntabwo azicuza, ndabimwemereye. Azumva injyana nziza, abaririmbyi beza ndetse n’ubutumwa bwiza, kandi n’utazi Bob azahava yamumenye. Nimuze dutarame twibuke igihangange Bob, abakunda ubumwe bwa Afurika bwa nyabwo muze twizihize ubuzima bw’uyu mugabo wagiye aduha ubutumwa bwiza”.

Robert Nesta Marley, wamamaye nka Bob Marley ubundi yitabye Imana ku ya 11 Gicurasi 1981 afite imyaka 36, abenshi bakaba bamwibuka ndetse bizihiza ubuzima bwe buri mwaka ku itariki 11 Gicurasi.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi ndetse n’ubu zigikunzwe nka One Love, Redemption Song, Could You Be Loved, Is This Love, Buffalo Soldier, Stir It Up, No Woman No Cry, Three Little Birds n’izindi nyinshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka