Filime Zirara Zishya igiye kugaruka mu isura nshya nyuma y’imyaka 17

Imwe mu Filime y’uruhererekane yakunzwe cyane mu Rwanda guhera mu myaka ya 2010, Zirara Zishya, igiye kongera gukorwa nyuma y’imyaka igera kuri 17 yari ishize ihagaritswe gushyirwa hanze bitewe n’igihombo cyatewe n’imikorere y’abayitunganyaga.

Zirara Zishya yari filime yagarukaga ku buzima bwo mu miryango, igaragaza amakimbirane n’imibanire hagati y’abashakanye n’abaturanyi, ibintu byatumye igira abafana benshi mbere y’uko ihagarara.

Ni imwe muri filime kandi zazamuye amazina y’abatari bake, baje kuba ibyamamare muri sinema Nyarwanda, barimo Gratien Niyitegeka (Sekaganda), Ndjoli Kayitankore (Kanyombya), Kalisa Ernest uzwi nka Samusure na Venuste Bahizi (Nzovu).

Charles Habyarimana, watangije akanayobora iyi filime, yavuze ko icyemezo cyo kongera kuyikora cyatewe ahanini n’igitutu cy’abafana bakomeje gusaba ko inkuru yayo bayikora ikarangira kuko ubwo yahagarikwaga bitunguranye bayicishirije hagati.

Yagize ati: “Twafashe icyemezo cyo gukomeza iyi filime kubera ko abafana badahwema kubidusaba. Iyo urebye inkuru yayo, yahagaze itarangiye.”

Charles avuga ko bahagarika kuyikora byatewe n’igihombo cyatewe n’uburyo bayigurishagamo cyane ko yacururizwaga kuri CD ndetse akenshi n’amafaranga yavagamo ntabwo yabageragaho.

Imwe mu mpamvu yatumye iyi filime batekereza kongera kuyikora, harimo kuba uyu munsi hari impinduka ko impinduka zigaragara zabaye mu buryo bwo gukwirakwiza ibihangano no kubibyazamo inyungu, cyane cyane hifashishijwe imbuga za interineti by’umwihariko YouTube.

Ati: “Nafashe icyemezo cyo kuyikomeza kuko nabonye uburyo bwo kuyishyira kuri YouTube no kuyibyaza amafaranga, bitandukanye n’igihe twashingiraga inyungu yayo ku kugurisha CD.”

Biteganyijwe ko amashusho azatangira gufatwa muri uku kwezi nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyiciro cya kabiri cya Zirara Zishya, kizagaragaramo bamwe mu bakinnyi bayo bakunzwe cyane barimo nka Samusure, Mukarujanga, Nyagahene, Nyirakanyana, Nyirankende, Kanyamanza, Gasega, Rumende, Nzovu, Nyina wa Mbogo, Nyirankoko, Nyirantama n’abandi benshi.

Nk’uko Habyarimana abitangaza, nibura 90% by’abakinnyi bo mu gice cya mbere bazagaruka, nubwo hari bamwe bashobora kutazagaragara.

Yagize ati: “Sekaganda afite akazi kenshi, bishobora kumugora kugaruka. Naho Kanyombya, byasaba kongera guhanga indi nkuru yamugarura, kuko we yari yarasohotse mu nkuru ya mbere.”

Icyiciro gishya kizajya gitambutswa ku muyoboro wa YouTube "Abasare Films", aho n’ibice bya mbere byatangiye gushyirwaho kugira ngo abataragize amahirwe yo kuyireba ndetse n’abayikunze mu gihe cyashize babashe kongera kwiyibutsa inkuru yayo mbere y’uko isubukurwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka